Igitekerezo: Kuki umuntu akira abantu bakamwibazaho nyamara batarigeze bamwibazaho igihe yari akennye? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ukabona umuntu yabayeho mu buzima bwa gikene, buri muntu agakomeza ubuzima bwe nk'aho ubw'uwo mukene butamureba. Bakamufata nk'utagize icyo yishe cyangwa icyo akijije. Nyamara yatera intambwe igana imbere, ukabona inama zitangiye guterana zibaza ku kibazo cy'uko yakize ndetse hanibazwa aho yaba akuye amafaranga!

Ubusanzwe kuba umuntu ari umukene, hari ibintu by'ingenzi atabasha kwikorera kubera ubushobozi buke. Iki ni cyo kibazo gikomeye ku buryo inshuti, umuryango n'abavandimwe bagakwiye kwicara bagakora inama bibaza icyo kibazo kiri ku muvandimwe inkomoko yacyo ndetse n'igihe akimazemo hagashakwa n'icyakorwa kugira ngo agisohokemo.

Nyamara abantu benshi usanga ibi bisa nk'aho ntacyo bibatwaye bakikomereza ubuzima nk'aho ntacyabaye, cyane cyane iyo uyu muntu yabaye intwari akabihorera ntabasabe. Nyamara iyo amaze kugira intambwe atera ari kugenda abasanga mu cyiciro barimo ndetse na bagenzi be bari mu cyiciro kimwe agenda abasiga, inama zitangira guterana bibaza aho ubutunzi yabukuye n'igihe bimutwaye ngo abugereho.

Igitangaje muri ibi kandi, ni uko ibisubizo byinshi biza biganisha mu kuba uyu muntu ubutunzi yarabubonye mu nzira zitemewe. Bashaka kumvikanisha ko bitari gukunda ko yaba ageze aho agera, ari ubwenge bwe akoresheje n'imbaraga ze kandi mu bikorwa byiza. Hari n'abakabya iyo babuze ibimenyetso bibaganisha mu bikorwa bibi yaba yarayakuyemo, bakavuga ko yayakuye kwa shitani.

Ibi iyo mbibonye bintera kwibaza niba biterwa no kuba Abanyarwanda baba bibona mu ishusho y'ubukene, bakumva ko ukennye adateje ikibazo, ahubwo ukize ari we kibazo, cyangwa bikaba biterwa n'amashyari adatuma Abanyarwanda batifurizanya gutera imbere.

Iyo bibaza ngo "Ubu se akize mwanya ki?" Nibaza igihe ubundi abantu baba bumva umuntu akwiye kumara kugira ngo akire. Cyangwa usaziye muri ubwo bukene ni we uba udateje ikibazo?! Uko umuntu aba yarakennye agaceceka kuko ntawe ubyitayeho, ni ko anarwana n'ubuzima bwe bucece agakora yiteza imbere, mukazisanga yaravuye muri ya mibereho mwari mumumenyereyeho.

Nta muntu waremewe gukira ngo undi aremerwe ubukene, kandi Abanyarwanda baravuga ngo « iby'isi ni gatebe gatoki » None urakira ejo n'undi agakira mwembi mugakirana cyangwa nawe ukaba ukennye mu gihe na we akize. Ni uko isi iteye. Rero umuntu mu gihe imibereho ye mibi itbashishikaje mugakomeza nk'aho ntacyabaye, n'ubundi yahinduye ubuzima na we agakira mujye mukomeza ntibibaraze inshinga mwibaza aho yabikuye, kuko mutari mwaranibajije aho yabiburiye.

Si ngombwa ko umuntu intambwe yose agenda ageraho ayimenyekanisha kugira ngo mutazamwibazaho ngo akize mwanya ki! Ahubwo akora ibyo agomba gukora igihe cyagera mukabibona. Gukira bishobora kuza byihuse cyangwa bikaza bitinze. Icyangombwa ni uko umuntu agomba gukora icyo yakagombye gukora mu gihe nyacyo. Kandi si ngombwa ko uburyo umuntu umwe yakizemo cyangwa yabonyemo amafaranga ari bwo na kanaka agomba kuyabonamo byanze bikunze.

Tureke gutakaza umwanya twibaza uko kanaka akize n'umwanya byamutwaye kandi uko yakennye ntacyo byakubwiye, kandi nyamara burya mbona umuntu wese aberewe no kubaho neza. Ahubwo niba dufite umwanya wo kwiga kuri bagenzi bacu tujye twiga ku bakene, abo byemeye bagakira tureke kubibazaho ahubwo twishimire ko baryoherwe no guhindura ubuzima.




source : https://ift.tt/3rhlWeo
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)