Huye:Ku myaka 7 y'amavuko Louange Ora yerekan... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Izere Louange Ora, ku myaka 7 y'amavuko , ni umwana wavukanye ubwenge buvanze n'impano yo kuririmba , yiga  mu mashuri abanza umwaka wa 2. Umubyeyi w'uyu mwana,Yankurije Ariane, aganira na InyaRwanda yavuze ko uyu mwana we yavukanye impano itangaje bityo akaba azakora ibishoboka byose ntapfukirane impano ye .


Umuryango wa Louange Ora  ukunda kwiyegereza Imana cyane, dore ko Nyina aririmba nawe muri Korali, ibyatumye uyu mwana akura akunda kuririmba indirimbo z'Imana n'iz'ubuzima busanzwe, ariko zirimo ubutumwa buri wese yakumva. Louange Ora amaze kugira indirimbo 5 harimo izabanje zihimbaza Imana , izishima ababyeyi, aho yongeyeho indi isingiza igihugu nk'umubyeyi we, ikubiyemo ubutumwa bwerekana ibyagezweho nk'imiyoborere myiza no kuba hakenewe imbaraga z'urubyiruko 'mu kubaka u Rwanda rushya".


Umubyeyi wa Louange Ora, akomeza avuga ko akarusho ni uko umwana we ari umuhanga mu ishuri, bityo ko akora indirimbo nk'igihembo cyo kuba yatsinze neza ku ishuri, ibi bituma yiga ashyizeho umwete kuko aba aziko natsinda ababyeyi bazamujyana muri Studio gukora indirimbo n'ubwo nabo badafite ubushobozi buhagije. Mu mikorere ya muzika, Louange Ora afashwa n'ababyeyi be ariko bitavuze ko hari umubonyemo impano akifuza kumufasha atamufasha, yegera ababyeyi be bagafatanya.


Gahongayire ari kumwe na Louange Ora 

KANDA HABO WUMVE IMIHIGO YACU BY LOUANGE ORA

">




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111223/huyeku-myaka-7-yamavuko-louange-ora-yerekana-ko-ari-impano-itangaje-aho-yasohoye-indirimbo-111223.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)