Huye: Umugabo w’imyaka 41 yahishuye uburyo yabanye n’umugore we amaze gufatwa ku ngufu - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugabo uvuga ko atagize amahirwe yo kwiga, yasobanuye uburyo mu buto bwe, yafashwe ku ngufu n’umugore wamurushaga imyaka umunani, bikarangira aba bombi babanye nk’umuryango, mu buryo uyu mugabo yavuze ko atigeze yemera ariko akabura andi mahitamo.

Bwa mbere uyu mugabo amenyana n’uwaje kuba umugore we, yari yagiye gusura mukase, ni uko bahurirayo umugore amubwira ko yamukunze, anamusaba kuza kumusura.

Ibi byarabaye uyu mugore aza kumusura, icyakora nta gahunda yo gusubira inyuma yari afite kuko yahise aguma mu rugo rw’uyu mugabo, wavuze ko yari yabanje kumuhatira gukorana imibonano mpuzabitsina nawe, nubwo ‘yagerageje kumwitaza ariko akananira.’

Nyuma uyu mugore yaje kumubwira ko yamuteye inda, ati “Nyuma yaje kumbwira ko namuteye inda, ni uko ubwo tubana gutyo, nyuma y’igihe runaka akajya ambwira ko atwite, biza kurangira tubyaranye abana bane.”

Uyu mugabo yavuze ko n’abana bafitanye atakwemera neza ko bose ari abe kuko uyu mugore yakomeje kurangwa n’ingeso yo kumuca inyuma, ari nayo yaje kuba intandaro yo gutandukana kwabo.

Ikindi ni uko uyu mugore mbere yo kubana n’uyu mugabo, yari asanzwe afite umwana yabyaye, aza no kumwandikisha kuri uyu mugabo wemeza ko atamenye neza uko byagenze kuko atazi gusoma no kwandika.

Yagiriye inama abakiri bato, abasaba ‘kubanza gushishoza mu gihe ugiye kubaka urugo, ntugakururwe n’ibindi bintu, jya ureba imico bw’uwo mugiye kubana kuko iyo afite imico myiza mugira urugo rwiza, ariko yagira imico mibi bikarangira muhora mu bibazo, ntimubone uko mwubaka iterambere.’

Uyu mugabo kuri ubu ari kurera abana yasigiwe n’umugore we batakibana nyuma yo kumufata ari kumuca inyuma, akaba akora akazi k’irondo.




source : https://ift.tt/3kS9spo
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)