Huye: Amakimbirane yo mu miryango yagaragajwe nk’icyonnyi gikomeye cy’ireme ry’uburezi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byabaye ubwo mu Murenge wa Tumba hatangizwaga inama ngarukamwaka yimakaza uburezi bufite ireme ku wa 20 Ugushyingo 2021.

Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda akaba n’inzobere mu bijyanye n’ubuzima bwo mutwe, Prof Vincent Sezibera yavuze ko kugera ku ireme ry’uburezi ryifuzwa birenze gusa kwigisha mu ishuri.

Yavuze ko muri iki gihe hari ibyonnyi by’ireme ry’uburezi birimo amakimbirane yo mu ngo, guhohotera abana, kubura ibikoresho by’ibanze mu buzima n’iby’ishuri ku banyeshuri n’ibindi.

Ati “Uko umuryango utekanye bituma umwana yiga atuje ibyo yigishwa akabyumva n’ibyo asabwa gukora akabikora, kuba umwana afite ibikenewe yaba ari ibitunga umubiri n’ibikoresho akenera bituma yiga neza.”

Prof Sezibera yavuze ko amakimbirane yo mu muryango ari icyonnyi gikomeye ku ireme ry’ubutezi muri iki gihe kandi gikwiye gukumirwa abantu bafatanyije.
Ati “Amakimbirane abera mu muryango ni icyonnyi gikomeye kuko bituma umwana atagira imbaraga zihagije zo kugira ngo yige, ahubwo ashobora kuba yanatozwa ingeso mbi bitewe n’amakimbirane ahora mu rugo.”

Bamwe mu barimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuri mu Murenge wa Tumba bagaragaje ko hari abana bajya ku ishuri bakananirwa kwiga neza biturutse ku makimbirane abera iwabo mu ngo ndetse n’ibindi bibazo bikomoka mu miryango yabo.

Umuyobozi wa GS Cyarwa, Akayezu Donatha ati “Hari n’igihe umwana aza mu gitondo ukabona atangiye gusinzira ku isaha ya mbere, wamuganiriza ugasanga biterwa ahanini n’amabimbirane y’ababyeyi be n’ubusinzi. Umubyeyi we yagiye mu kabari akaza akomanga saa sita z’ijoro, umwana ibitotsi arabicikiriza kugira ngo afungurire umubyeyi we, cyangwa se abayeyi barwana bigatuma abana bahangayika.”

Bagaragaje ko hari n’abana bajya ku ishuri baraye batariye bigatuma batiga neza ariko bavuga ko kuri ubu basigaye bafatira ku ishuri ifunguro rya saa Sita bifasha mu gukemura ikibazo cy’abiganaga inzara.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tumba, Migabo Vital, yavuze ko bateguye iyo nama izajya iba buri mwaka kugira ngo bafatanyirize hamwe gukemura ibibazo biri mu burezi.

Ati “Tuza kujya inama n’abo dukorana n’inzego zitandukanye dusanga gukemura ibyo bibazo mu buryo burambye ari ukujya inama y’icyo twakora buri wese agatanga ibitekerezo noneho tugafatira umwanzuro hamwe.”

Mu gutangiza iyo nama hahembwe ibigo by’amashuri byatsindishije neza ibizamini bya Leta mu mwaka ushize.

Abahanga mu burezi bo mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye barebeye hamwe uko bateza imbere ireme ry’uburezi mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye
Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda akaba n’inzobere mu bijyanye n’ubuzima bwo mutwe, Prof Vincent Sezibera, yavuze ko amakimbirane yo mu miryango ari icyonnyi gikomeye cy'ireme ry'uburezi
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tumba, Migabo Vital, yavuze ko bateguye iyo nama kugira ngo bafatanyirize hamwe gukemura ibibazo biri mu burezi
Muri iyi nama habayeho no gushimira amashuri yatsindishije neza
Mu Murenge wa Tumba hatangijwe inama ngarukamwaka yimakaza uburezi bufite ireme

[email protected]




source : https://ift.tt/3CKKApC
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)