Gasabo: Uwasambanyije umwana we akamutera inda yakatiwe igifungo cy'imyaka 20 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku itariki ya 05/10/2021 Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Gasabo bwaburanye urubanza bwaregagamo umugabo wasambanyije umwana yibyariye wari ufite imyaka 17 y'amavuko akamutera inda. Ibi bikaba byarakozwe mu mwaka wa 2019 ubwo nyina w'umwana yari yarahukanye, uyu mwana agasigarana na se umubyara bonyine mu nzu kugeza ubwo se yamusambanyije akamutera inda.

Ubushinjacyaha dukesha iyi nkuru bwagaragaje ibimenyetso birimo imvugo z'umwana ushinja se, raporo y'abahanga ya Laboratwari y'ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera (Rwanda Forensic Laboratory) yemeje ko uwo mugabo ari we wateye inda umukobwa we nk'uko ibimenyetso byabigaragaje ku kigero cya 99,9% mu gihe uregwa we yaburanye ahakana icyaha.

Icyaha cyo gusambanya umwana giteganywa kandi kigahanishwa n'ingingo ya 4 y'itegeko no 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange.




source : https://ift.tt/3BZ0Xi1
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)