Ndoli Jean Claude ahamya ko abanyezamu bahamagarwa mu Mavubi ntacyo bamurusha #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyezamu w'ikipe ya Gorilla FC, Ndoli Jean Claude avuga ko yizeye ko umunsi umwe azahamagarwa mu ikipe y'igihugu akabona no kuyisezeraho k'umugaragaro, ni mu gihe anahamya ko abahamagarwa nta wapfa kumurusha.

Ndoli Jean Claude ni umwe mu banyezamu beza u Rwanda rwagize, akaba arimo agenda agana ku musozo w'urugendo mu mupira w'amaguru ariko na none akaba atarigeze asezera mu ikipe y'igihugu.

Aganira n'ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko atapfa gusezera nonaha kuko uko yitwara bimuha icyizere cy'uko mu minsi iri imbere yazongera kugirirwa icyizere akaba yahamagarwa agasezera ku banyarwanda.

Ati 'Icyizere ndacyagifite kuko ndashaka gusezera ku mugaragaro, niyo nakina umukino umwe wonyine wa nyuma nkasezera abanyarwanda, niyo mpamvu nanjye nkunda gushyiramo imbaraga ngo icyo gihe kizabe, mpora niteguye ko kizabaho kandi kinabayeho byazanshimisha.'

Akomeza avuga ko abanyezamu bahamagarwa nta wapfa kumurusha n'ubwo imbaraga asigaranye ari nke.

Ati 'Ahubwo se ni inde wapfa kundusha? Imbaraga zanjye nke nsigaranye nta wapfa kundusha. Guhamagarwa biterwa n'ibihe umuntu aba arimo, rero icyizere ndagifite.'

U Rwanda rurimo kwitegura imikino 2 isoza itsinda E mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2022 aho ku munsi w'ejo Amavubi azakina na Mali i Kigali, tariki ya 15 agakina na Kenya muri Kenya. Abanyezamu bane bahamagawe barimo Emery Mvuyekure wa Tusker FC muri Kenya, Buhake Twizere Clement wa Strommen IF muri Norway, Ntwari Fiacre wa AS Kigali na Ndayishimiye Eric Bakame wa AS Kigali.

Ndoli Jean Claude aheruka guhamagarwa mu ikipe y'igihugu muri 2016 ubwo u Rwanda rwiteguraga umukino wo kwishyura na Ghana mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2017 wabereye muri Ghana, gusa ntabwo yaje kugira amahirwe yo kuwukina kuko yasigaye i Kigali mu bakinnyi basizwe badashoboye.

Ndoli Jean Claude afite icyizere ko azongera guhamagarwa mu ikipe y'igihugu
Ndoli Jean Claude yakiniye Amavubi igihe kirekire



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ndoli-jean-claude-ahamya-ko-abanyezamu-bahamagarwa-mu-mavubi-ntacyo-bamurusha

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)