Depite yanyonze igare ari ku bise ajya kubyara #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Depite wo muri New Zealand (Nouvelle-Zélande) yanyonze igare ari ku bise kuri iki cyumweru ajya ku bitaro, abyara hashize isaha imwe gusa agezeyo.

Julie Anne Genter nyuma yaho yatangaje kuri Facebook ati: 'Mu by'ukuri sinari nateganyije kunyonga igare ndi ku bise, ariko byarangiye ari ko bigenze'.

Uyu muvugizi w'ishyaka rya Green Party ku bijyanye no gutwara abantu n'ibintu, ubu si ubwa mbere yarabikoze â€" mu myaka itatu ishize yari minisitiri ubwo na bwo yakoraga urugendo nk'urwo.

Madamu Genter, w'imyaka 41, arazwi cyane mu gushishikariza abantu kugenda ku igare.

Uyu munyapolitiki wavukiye muri Amerika yavuze ko ibise bye 'ntibyari bibi cyane' ubwo we n'umugabo we bafataga icyemezo cyo kugenda ku magare.

Yatangaje iyo ya bombi bari aho imodoka ziparika kuri ibyo bitaro.

BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko uwa mbere mu bagize inteko ishingamategeko ya New Zealand wabyaye akiri mu mirimo ye yabyaye mu 1970, mu gihe undi munyapolitiki waho mu 1983 yonkereje mu kazi ke.

Mu kwezi kwa gatandatu mu 2018, Minisitiri w'intebe wa New Zealand Jacinda Ardern yabaye umukuru w'igihugu wa kabiri ku isi ubyaye ari ku butegetsi.

Julie Genter atwaye igare yerekeza ku bitaro

Kuva icyo gihe, hagiye habaho abanyapolitiki benshi bajyana abana babo mu kazi â€" bamwe bakabonkereza ku kazi.

Ariko mu Bwongereza, Depite Stella Creasy wo mu ishyaka ritavuga rumwe n'ubutegetsi rya Labour ku wa kabiri w'iki cyumweru gishize yajyanye mu nteko ishingamategeko uruhinja rwe rw'umuhungu rw'amezi atatu, ariko nyuma abwirwa ko abana batemerewe kuzanwa mu cyumba cy'inteko.

Akanama ko mu nteko karimo gusuzuma iryo tegeko.

The post Depite yanyonze igare ari ku bise ajya kubyara appeared first on IRIBA NEWS.



Source : https://iribanews.rw/2021/11/28/depite-yanyonze-igare-ari-ku-bise-ajya-kubyara/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)