Mu mukino u Rwanda rwakinnyemo na Mali kuri uyu wa Kane tariki 11 Ugushyingo 2020, Djihad Bizimana yahawe ikarita itukura munota wa 09 ku ikosa yakoreye Adama Traoré.
Ni ikosa ryakozwe ubwo Manzi Thierry yari ahaye Djihad umupira yajya kuwufunga ukamucika ugahita ufatwa na Adam wahise amucenga undi amukorera ikosa kandi yari umukinnyi wa nyuma, maze umusifuzi Carvalho Hélder Martins Rodrigues ahita amuha ikarita itukura.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Djihadi Bizimana yasabye imbabazi ku bw'iri kosa yakoze ryatumye Amavubi atsindwa, ngo na we sibyo yari yagendereye.
Ati 'Muraho neza ! Mfashe uyu mwanya nisegura nasaba imbabazi abasiporutifu ndetse n'abanyarwanda muri rusange ku bw'ikosa nakoze mu mukino w'ejo hashize rigashyira ikipe muri rusange mu bibazo, byose byari ukurwana ku ishema ry'igihugu ndetse n'ikipe yacuâ¦. Byarambabaje cyane Kandi mu by'ukuri si nari mbigambiriyeâ¦'
Akomeza agira ati 'Dukora amakosa nk'abantu kugira ngo tuyigireho ndizera ko dushyize hamwe tuzakomeza gukora cyane kugira ngo tugarure ibihe byiza mu mupira w'amaguru wacuâ¦. Murakoze Amahoro y'Imana abane namwe.'
Nyuma yo kuva mu kibuga nibwo Amavubi yaje gutsindwa ibitego 3, ni mu gihe u Rwanda rutabashije kwinjiza igitego na kimwe.
UKWEZI.RW