Baryohewe n'ukwa Buki: Amafoto y'ubukwe bwa P... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nshimyumukiza Janvier ni yo mazina yiswe n'ababyeyi, yamamaye ku izina rya Janvier Popote. Ni umwe mu banyamakuru b'abahanga mu Rwanda kandi barambye mu mwuga w'itangazamakuru yinjiyemo mu mwaka wa 2011 akaba ari no mu bantu bakoresha cyane urubuga rwa Twitter akurikirwaho n'abarenga ibihumbi 34. 

Mu minota micye ishize, yanyarukiye kuri Twitter agaragariza abamukurikira ibihe byiza ari kugirana n'umugore we mu kwezi kwa buki. Ni amafoto abagaragaza bombi bari ku mazi, bambaye imyenda y'umukara (ikabutura n'umupira) barebana akana ko mu jisho. Munsi y'aya mafoto yanditse ati "Ndagukeneye nk'uko umutima ukenera gutera".


Popote na Allen baryohewe n'ukwezi kwa buki

Ubukwe bwa Popote na Allen bwaranzwe n'udushya n'urwenya dore ko n'ubusanzwe ahari abanyamakuru hatabura urwenya. Umunyamakuru Aissa M. Cyiza yifurije urugo rwiza Popote na Allen ariko abanza gutera urwenya avuga ko hari umuntu wahamagaye Popote kuri telefone ku munsi w'ubukwe akamubwira ko ashaka ko bavugana, maze ngo Popote aramusubiza ati "Hhahahha, wapi ubu ntibyakunda natashye ubukwe bwanjye,.."

Tariki 05 Ugushyingo 2021 ni bwo Popote yasangije abakunzi be kuri Twitter amafoto y'umuhango wo gusezerana imbere y'amategeko n'umukunzi we Allen yakunze kurusha abandi bakobwa bose. Munsi y'ayo mafoto yanditse ati: "Umugore wanjye, ubuzima bwanjye. Nizeye ibyiza muri uru rugendo rushya". Yakurikijeho emoji y'umutima.


Popote na Allen basezeranye imbere y'amategeko mu ntangiriro z'Ugushyingo

Popote na Allen basezeranye imbere y'amategeko ya Leta mu muhango wabaye tariki 4 Ugushyingo 2021 ubera mu Murenge wa Niboye muri Kicukiro. Tariki 14/11/2021 ni bwo habaye imihango yo gusaba no gukwa ibera i Kanombe, gusezerana imbere y'Imana nabyo biba kuri iyo tariki kuri Relax Garden muri Kimironko mu mujyi wa Kigali.

Nshimyumukiza 'Janvier Popote' afite Impamyabumenyi y'Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza yakuye muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda muri 2013, mu Ishuri ry'Itangazamakuru n'Itumanaho. Ni umunyamakuru urambye mu mwuga w'itangazamakuru dore ko awumazemo imyaka 10, akaka yibanda ku makuru y'Ubutabera, Ubuzima n'Imyidagaduro muri iyo myaka yose amaze mu itangazamakuru.


Popote na Allen bari banezerewe cyane ku munsi wabo w'ubukwe

Popote yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye kandi bikomeye birimo: Radio Salus, Radio Huguka, Izuba Rirashe (ya The New Times) yakoreye nk'Umutokozi w'inkuru (Editor) kuva mu 2013 kugeza mu Ugushyingo 2018 ubwo iki kinyamakuru cyafungwaga. Yavuye muri The New Times yerekeza mu Imvaho Nshya nka 'Editor' ahamara umwaka n'amezi 6. Kuva mu mwaka wa 2020 Popote yatangiye gukorana Radio Mpuzamahanga y'u Budage 'Deutsche Welle" ariko ayikorera ari mu Rwanda.

Mu 2019 ni bwo Popote yatorewe kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa 'SG' w'Ishyirahamwe ry'Abanyamakuru bo mu Rwanda (ARJ) muri Manda y'imyaka itatu. Hejuru y'izo nshingano afite, ubuakorera Radio Isango Star kuva mu 2012 (ayimazeho imyaka 9) ndetse akanakorera igitangazamakuru cye yise popote.rw gifite umwihariko wo kwandika inkuru mu rurimi rw'Igiswahili kikanagira Televiziyo ikorera kuri Youtube yitwa Popote Tv.


Allen yariye umunyenga mu mugongo w'umukunzi we Popote


Bari basazwe n'ibyishimo ku munsi w'amateka mu buzima bwabo


Bahamije imbere y'Imana ko biyemeje kubana akaramata


Popote yabwiye umukunzi we ko amukeneye nk'uko umutima ukenera gutera


Hano bari mu muhango wo gusaba no gukwa


Allen ni umugore wa Popote mu buryo bwemewe n'amategeko


Popote na Allen barebana akana ko mu jisho

Umutoma Popote yabwiye umugore we bari kumwe mu kwa buki



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111618/baryohewe-nukwa-buki-amafoto-yubukwe-bwa-popote-numukunzi-we-allen-basezeranye-kubana-akar-111618.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)