AS Kigali yatsinze Gorilla (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya AS Kigali yashimangiye umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona itsinda Gorilla FC igitego 1-0, ni mu mukino w'umunsi wa 3 wa shampiyona umwaka w'imikino 2021-22.

Uyu munsi hari hasubukuwe shampiyona hakinwa umunsi wa gatatu, ni nyuma y'akaruhuko gato kubera ikipe y'igihugu.

AS Kigali yari yasuye Gorilla FC, ni umukino wabereye kuri Stade Ragional i Nyamirambo.

Ni umukino utoroheye AS Kigali n'ubwo yaje kuwutsinda ku gitego 1-0 cyatsinzwe na Shabani Hussein Tchabalala ku munota wa 8 w'umukino.

AS Kigali yakomeje gushaka uburyo yabona ikindi gitego ariko bagorwa cyane n'umunyezamu Ndoli Jean Claude wagiye akuramo imipira yabazwe irimo iya ba rutahizamu Aboubakar Lawal na Tchabalala.

Gorilla FC nayo yasatiriye AS Kigali ishaka kiwishyura iki gitego cyane mu gice cya kabiri aho umupira wakinirwaga mu kibuga cya AS Kigali, ba rutahizamu barimo Rutsiro, Adeshola Johnson bashatse uko bishyurira ikipe yabo biranga umukino urangira ari 1-0.

Undi mukino wabaye uyu munsi, Gicumbi FC yanganyirije i Rusizi na Espoir FC.

Mbere y'uko indi mikino y'umunsi 3 ikomeza, AS Kigali yagumye ku mwanya wa mbere n'amanota 9, ikurikiwe na APR FC ifite 6 ariko yo umukino wa yo na Etincelles w'umunsi wa 3 wasubitswe.

Indi mikino y'umunsi wa 3 iteganyijwe.

Ku wa Kane tariki ya 18 Ugushyingo

Gorilla FC 0-1 AS Kigali, Kigali Stadium - 15.00PM
Espoir FC 0-0 Gicumbi FC, Rusizi Stadium - 15.00PM

Ku wa Gatanu tariki ya 19 Ugushyingo

Marines FC vs Mukura VS&L (wasubitswe)
Gasogi United vs Rutsiro FC, Kigali Stadium - 12.30PM
Kiyovu SC vs Police FC, Kigali Stadium - 15.00PM

Ku wa Gatandatu tariki ya 20 Ugushyingo

Rayon Sports FC vs Bugesera FC, Kigali Stadium - 15.00PM
Etincelles FC vs APR FC (wasubitswe)
Etoile de l'Est vs Musanze FC, Ngoma Stadium - 15.00PM

Abakinnyi 11 AS Kigali yari yabanje mu kibuga
Shabani Hussein Tchabalala yazamutse ashyira ku mutwe umupira wavuye n'igitego
Bishimira igitego cya Tchabalala
Aboubakar Lawal yagoye Gorilla n'ubwo kureba mu izamu byanze



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/as-kigali-yatsinze-gorilla-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)