Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 28 Ugushyingo 2021 mu Mudugudu wa Sunzu mu Kagari ka Nkenke mu Murenge wa Kinoni mu Akarere ka Burera.
Bari bagiye ku kibuga cy’umupira w’amaguru gukina umukino uhuza amashuri nyuma bajya koga mu Kiyaga cya Burera ari batanu, batatu muri bo bararohama bahita bapfa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinoni, Nyirasafari Marie, yatangaje ko imibiri y’abarohamye yamaze kurohorwa ikajyanwa mu Bitaro Bikuru bya Ruhengeri kugira ngo ikorerwe isuzuma ryimbitse.
Yasabye abantu bose kujya birinda kujya muri iki kiyaga kuko gikunze guteza impanuka nk’izi kubera imiterere yacyo.
Yagize ati “Icyo dusaba ibigo by’amashuri ni uko mu gihe bafite ibikorwa nka biriya bagomba kubimenyesha ubuyobozi n’inzego zishinzwe umutekano wo mu mazi tukagerageza gukumira ziriya mpanuka kuko ibi biyaga bifite imiterere yihariye."
Mu Banyeshuri barohamye hari umuhungu w’imyaka 18 wo mu Karere ka Musanze wigaga mu mwaka wa Kane mu bwubatsi, umukobwa w’imyaka 21 wo mu Karere ka Rubavu wigaga mu mwaka wa Gatandatu mu bwubatsi n’uw’imyaka 19 wo mu Karere ka Nyabihu wigaga mu mwaka wa Gatanu w’ubukerarugendo.
Ubwo twakoraga iyi nkuru, twamenye ko Umuyobozi w’iri shuri n’ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri bari baherekeje abo bana, batawe muri yombi mu gihe umwarimu bari kumwe we agishakishwa kuko yahise atoroka.
source : https://ift.tt/2ZDFTAI