Iki cyemezo kireba abagenzi baturutse muri Botswana, Eswatini, Lesotho, Malawi, Mozambique, Namibie, Afurika y’Epfo, Zambia na Zimbabwe.
Ku rundi ruhande, iki cyemezo kireba abagenzi baturutse mu bindi bice by’Isi, ariko bakoreye ingendo muri ibyo bihugu nibura mu minsi irindwi mbere y’uko binjira mu Rwanda.
Izi ngamba ziri gufatwa bitewe n’uko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, riherutse gutangaza ko ubwoko bwa Omicron bwagaragaye bwa mbere muri Botswana, buteye impungenge kuko bufite ubushobozi buhambaye bwo kwihinduranya, bityo bukaba bushobora kwandura vuba.
Abagenzi bazajya bishyira mu kato muri hoteli zabugenewe, kandi biyishyurire ikiguzi cy’ibyo bazakoresha mu gihe bari muri izo hoteli.
Bazajya berekana icyemezo cy’uko nta bwandu bwa Covid-19 bari bafite mbere y’uko binjira mu gihugu, nibahagera bongere bapimwe hifashishijwe PCR test ku kiguzi cyabo.
Nyuma y’iminsi irindwi bageze mu Rwanda, bazajya bongera bapimwe Covid-19, aho bizajya bikorerwa ahantu hasanzwe hapimirwa iki cyorezo mu gihugu, Leta ikazajya yishyura iki kiguzi.
Icyemezo cyo gushyiraho ingamba zikaze ku bagenzi baturuka muri Afurika y’Amajyepfo, gifashwe nyuma y’Inama Idasanzwe y’Abaminisitiri yateranye kuri iki Cyumweru, igamije kwiga ku ngamba zo kwirinda Covid-19, hashingiwe ku bwoko bushya bwa Omicron buteye impungenge, nk’uko OMS ibivuga.
Ibi byanatumye Sosiyete Nyarwanda itwara abantu mu ndege, RwandAir, ihagarika ingendo zose yakoreraga muri Afurika y’Amajyepfo, mu bihugu birimo Afurika y’Epfo, Zimbabwe na Zambia.
Ubwoko bushya bwa Omicron bumaze kugaragara mu bihugu bindi bitandukanye birimo u Buholandi, Israel yanafunze imipaka y’igihugu cyabo, u Bwongereza, u Bubiligi, u Butaliyani n’ibindi byinshi.
source : https://ift.tt/3xzzIKl