Ubu bufatanye byitezwe ko buzateza imbere ubukungu bw’u Rwanda nk’igihugu kiri mu nzira y’amajyambere bugabanye imfashanyo rwakira ziturutse hanze mu guteza imbere imibereho y’abanyarwanda.
Mu by’ingenzi bizakorwa harimo gutangiza gahunda ya Equity Leaders Program isanzwe iba muri Kenya ifasha abanyeshuri b’abahanga mu ishuri kuba abayobozi beza b’ejo hazaza, aho ku ikubitiro yahereye ku bana 32 b’abanyarwanda ku itariki 27 Ugushyingo 2021.
Hazatangizwa kandi amahugurwa mu bijyanye n’imicungire y’imari kuri ba rwiyemezamirimo bafite imishinga mito n’iciriritse cyane cyane abagore n’urubyiruko bakora mu bijyanye n’ubuhinzi, ubuzima, uburezi n’inganda mu rwego kurema sosiyete nyarwanda yitabira gukoresha serivisi za banki.
Guteza imbere imishinga y’ubucuruzi y’abagore binyuze mu kubaha inguzanyo no gufasha urubyiruko gutangiza imishinga mishya mu by’ubuhinzi nabyo biri mu bizibandwaho muri ubu bufatanye bwa Loni na Equity ndetse bunatange umusanzu mu nzego z’ubuzima hagamijwe guhangana n’ingaruka Covid-19 yateje.
Equity Bank Rwanda n’Umuryango wa Equity Group Foundation bizafatanya n’amashami atandakunye ya Loni mu Rwanda ndetse na Guverinoma mu gushyiraho ingamba zizafasha urubyiruko kubona akazi, hatezwe imbere ubukungu burengera ibidukikije hakoreshwa ingufu zisubira.
Umuyobozi wa Equity Group, Dr. James Mwangi, yavuze ko iki kigo gisanzwe gikorana n’amashami ya Loni atandukanye muri Uganda na Kenya hagamijwe guteza imbere imibereho y’abaturage, aho bafashije imiryingo miliyoni 3,3 y’impunzi n’indi ikennye ndetse batanga ubufasha bufite agaciro ka miliyoni 852$.
Yakomeje agira ati “Nka Equity Group ntabwo dushishikajwe no guteza imbere abakiliya bacu gusa ahubwo tunatanga umusanzu mu guteza imbere gahunda zihindura imibereho y’abaturage yaba mu bukungu ndetse no mu buzima busanzwe.”
“Intego ya Equity Group Holdings Plc ni uguhindura imibereho y’abantu ikaba myiza kurushaho, ikabashyiriraho amahirwe yatuma bagera ku bukire, ikagira uruhare mu gufatanya n’ibihugu kugera ku ntego z’iterambere rirambye (SDGs) mu 2030 binyuze mu bufatanye amashami yacu yo mu Rwanda, Kenya na Uganda agirana n’imiryango itandukanye ya Loni.”
Umuhuzabikorwa w’Amashami ya Loni mu Rwanda, Fodé Ndiaye, yavuze ko ubu bufatanye ari ngenzi mu kugera ku ntego z’iterambere rirambye kuko batazigezaho badatewe inkunga n’abikorera.
Ati “Ubu bufatanye twashyizeho umukono uyu munsi bwerekana imikoranire myiza izadufasha gutera ingabo mu bitugu gahunda y’u Rwanda yo kuzahura ubukungu bwahungabanyijwe na Covid-19. Twizeye neza ko ubu bufatanye na Equity bank buzateza imbere benshi.”
Uku gufatanya kandi kuzatuma Equity igera ku ntego yiyemeje mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ifite yo gufasha Afurika kuzahura ubukungu bwayo yuzuzanya n’iyo u Rwanda rwihaye mu kugera ku iterambere mu cyerekezo cya 2050.
Equity Group ubu ifite umutungo ungana na miliyari 10$ ndetse n’abakiliya barenga miliyoni 15 hirya no hino mu bihugu ikoreramo birimo u Rwanda, Kenya, Uganda, Sudani y’Epfo, Tanzania, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’ibiro muri Ethiopia.
source : https://ift.tt/3pbei2w