Abakobwa 10 bo kwitega muri Miss World 2021 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

N'ubwo ari uko bimeze ariko, hari abahatana bo guhanga amaso mu gihe cy'irushanwa.

INYARWANDA igiye kugaruka ku bakobwa 10 bashobora gutungurana muri iri rushanwa riri kubera kuri Teritwari ya Puerto Rico, rizasozwa tariki 16 Ukuboza 2021.

10. Shai Saini (USA)

Afite imyaka 25, ahagarariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Afite inkomoko mu buhinde. Uretse ikamba rya Miss World USA, anafite andi makamba abiri.


9. Aryam Diaz Rosado (Puerto Rico)

Ahagarariye Teritwari ya Puerto Rico, ari naho irushanwa ririmo kuberamo. Afite imyaka 22. Uretse kumurika imideli, ni umunyamakurukazi kuri Television imwe muzikorera mu gihugu cye.

Cyakora aracyari n'umunyeshuri muri Kaminuza aho yiga itangazamakuru. Muri Mata 2021, ubwo yegukanaga ikamba rimuhesha kuzahagararira Puerto Rico, yahise acumbikisha amasomo ye kugira ngo ategure uko azitwara muri Miss World.

8. Pamela Uba (Ireland)

Ni umunya Nigeria uhagarariye Ireland. Ababyeyi ba Pamela bavuye muri Nigeria baka ubuhungiro muri Ireland, baca muri Afurika y'Epfo ari naho yavukiye mu 1995.

Afite icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n'ubuvuzi. Mu bihe bya Covid-19, Pamela yari umwe mu baganga bari ku ruhembe rw'imbere mu gufasha abarwayi ba Covid-19.

Bihabanye n'abandi benshi mu bahatana mu marushanwa y'ubwiza cyangwa se Miss World by'umwihariko, Pamela Uba si umunyamideli.


 7.Juliana Rugumisa (Tanzania)

Amakosa yakozwe na Rose Manfere, Nyampinga w'igihugu cya Tanzania 2020, harimo kutubahiriza amabwiriza y'abategura Miss Tanzania niyo yatumye asimburwa n'igisonga cye cya mbere, Juliana Rugumisa.

Uyu mukobwa usanzwe ufite imishinga ifasha ababana n'ubumuga, ni umwe mu bo guhanga amaso mu irushanwa rya Miss World 2021.

Cyakora ntavugwaho rumwe. Nk'igihe byatangazwaga ko azahagararira Tanzania muri Miss World, hadutse amakuru avuga ko ari umugandekazi wakuriye akaniga amashuri ye mu gihugu cya Tanzania.

6. April Benayoum (France)

Ni igisonga cya mbere cya Miss France 2021, aho yavukiye mu Mujyi wa Paris mu 1999. Ise ni umunya-Israel.

Yiyamamaza mu irushanwa rya Miss France, yakundaga kwibanda kuri gakondo ye ya Israel akanishimira kuba umuyahudikazi.

Ibi byatumye yibasirwa n'ivangura ku mbuga nkoranyambaga, nk'aho bamwe bagiraga bati 'Uyu Hitler yaramwibagiwe" abandi bati " Nta gutora umuyahudi.'

Rumwe mu nkiko z'i Paris zakurikiranye iri vangura biza kurangira abantu barindwi bagejejwe imbere y'urukiko, bahanishwa imirimo nsimburagifungo bazira kwibasira uyu mukobwa w'imyaka 22.


5. Tracy Maureen Perez (Philipines)

Igihe yari afite imyaka 23, nibwo yatangiye gushaka inzira n'uburyo yakoresha ngo azahagararire igihugu cye cya Philippines mu marushanwa mpuzamahanga y'ubwiza.

Ntibyigeze bikunda kugeza ubwo mu kwezi k'Ukwakira uyu mwaka aribwo yegukanaga ikamba rya Miss Philipines, maze ahiga kuzongera kugarura ikamba rya Miss World muri iki gihugu, baheruka mu 2013 ari nayo nshuro rukumbi baryegukanye.

4. Rehema Muthia (U Bwongereza)

Imyaka ibaye 21, u Bwongereza budakora ku ikamba. Kuba ba nyiri irushanwa ari abongereza, hari igice kinini cy'abongereza bakurikirana iby'amarushanwa y'ubwiza batumva impamvu hashize igihe kingana n'imyaka 21 ikamba ridataha iwabo.

Uyu mwaka, kugira ngo ibi bishoboke, icyizere bagihanze umukobwa w'imyaka 25 ufite inkomoko muri Kenya akaba afite ikamba rya Miss England, witwa Rehema Muthia.

Abakurikiranye urugendo rw'uyu mukobwa rwamuganishije kuri iyi ntsinzi, basanga n'ikamba rya Miss world rishoboka.

Ku rundi ruhande ariko, hari abanya Kenya bahamya ko Kenya ihagarariwe n'abakobwa babiri muri Miss World, bityo ko amahirwe ari ayabo kurusha ikindi gihugu cyose.

3. Khadij Omar (Republic ya Somalia)

Ni we mukobwa wa mbere uhagarariye Somalia mu irushanwa rya Miss World. Yahawe ikamba rya Miss Somalia ku wa 16 Ugushyingo 2021, nyuma y'iminsi 3 ahita yerekeza muri Puerto Rico guserukira igihugu cye.

Avuga ko adatumbereye ikamba cyane ahubwo agiye kuvuganira abana bo muri Somalia babarirwa hagati ya miliyoni 2 na Miliyoni 3, bafite inzozi zo kujya ku ishuri ariko ibibazo by'intambara n'inzara byibasiye iki gihugu bikaba imbogamizi z'uko izi nzozi zitazashoboka, ati " Ngiye guhatana ariko ngiye no gutabaza.'

Anemeza ko Hijab ye (umwitandiro abayisiramukazi bambara) uzamubera izindi mbaraga kandi ko utazamujya kure.

2. Alejandro Kone Lincon (Venezuela)

Ahagarariye Venezuela, igihugu gitazirwa '' Igihugu cy'ubwiza", akenshi bashingiye ku kuba nta kamba ry'ubwiza rikomeye ku Isi iki gihugu kitaregukana.

Nk'urugero, iri rya Miss World barimo guhatanira bamaze kuryegukana inshuro 6, irya Miss Universe barifite inshuro 7 naho irya Miss Earth barifite inshuro 2.

Binyuze kuri Alejandro, basanga rero n'ikamba rya Miss World 2021 rigomba kuza rigasanga ayandi. Umurindi w'abanya Venezuela uzawusanga ku mbuga nkoranyambaga, igitutu cyabo abakemurampaka baracyizi.

 Â Ã‚ Ã‚ 

1. Olivia Yace (Cote D'Ivoire)

Ni umunya Cote D'Ivoire wavukiye, yiga, anakurira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yagarutse iwabo aza guhatanira ikamba rya Miss Côte D'Ivoire aranaryegukana.

Camila Rueda umwe mu banyamakuru b'inzobere mu by'amarushanwa y'ubwiza, aherutse kuvuga ko haramutse hari agace gatanga ikamba ry'ubwiza gusa ntakindi kirebwe, uyu mukobwa w'i Yamousukuru yahita yegukana iryo kamba.


 

Abakobwa 116 bahataniye ikamba rya Nyampinga w'Isi 2021


 

Uhereye ibumoso: Miss World 2018 Vanessa Ponce de Leon, Bahamas, Cameroon, Somalia, Nereida Amador, Maria López, Miss World 2020 Toni-Ann Singh, Umuyobozi w'Umujyi wa Rio Grande, Hon. Ángel "Bori" Gonzalez Damudt, Crystal Rose Pierce, Venezuela, Japan, France, Miss World 1975, Lady Wilnelia Merced Forsyth na Miss World 2016, Stephanie del Valle



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111973/abakobwa-10-bo-kwitega-muri-miss-world-2021-111973.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)