Abagore n'urubyiruko bafite imishinga yazahura ubukungu bagiye gufashwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abagore n'urubyiruko   bafite imishinga yafasha igihugu kuzahura ubukungu bw'u Rwanda, bagiye gufashwa kubona amafaranga binyuze mu masezerano  Banki itsura amajyambere y'u Rwanda BRD, yagiranye na Banki y'ishoramari y'uburayi EIB.

Mu masezerano izi Banki zombi zagiranye, imbere ya Minisitiri w'imari n'igengambigambi,  Banki y'ishoramari y'uburayi yatanze inguzanyo ya Miliyari 15 FRW  hanyuma BRD nayo ikishakamo Miliyari 15 Frw.

Yose uko ari Miliyari 30 FRW akazafasha abikorera bafite imishinga izafasha igihugu kuzahura ubukungu bwazahajwe na COVID-19, aho ba nyiri mishinga izatoranywa bazahabwa  inguzanyo bazishyura mu gihe kirekire.

Uku niko Kampeta Sayinzoga uyobora Banki Itsura Amajyambere y'u Rwanda abisobanura.

Ati 'Ntabwo ari amafaranga yo gutabara, ahubwo ni amafaranga azadufasha gushora imari mu bice tubona, bizafasha ubukungu kongera gukomera. Muri ibyo bice harimo ubuhinzi, inganda, ubuzima, n'ibijyanye n'amashanyarazi. Muri ibyo bice byose tuzibanda ku rubyiruko n'abadamu, ni amafaranga tuzakoresha mu buryo busanzwe bwa BRD.'

Kampetayakomeje agira ati 'Abantu bazi uko bagana serivise za BRD, icyo bizadufasha ni uko ari amafaranga tugomba kuzishyura mugihe kirekire, imyaka irindwi kugeza ku icumi, bizadufasha guha abikorera inguzanyo z'igihe kirekire'.

Banki y'Ishoramari y'Abanyaburayi igaragza ko ishyize imbaraga mu gufasha abikorera bo mubihugu bya Afurika n'u Rwanda rurimo, kugira ngo urwego rw'ubukungu rwongere ruzahuke nk'uko Thomas Ostros, Umuyobozi wungirije w'iyi Banki abisobanura.

'Banki y'Ishoramari y'Abanyaburayi irateganya gukora byinshi byisumbuye mu gufasha Afurika, binyuze mu mikoranire n'abafatanyabikorwa bayo  b'ingenzi nka BRD. Muri iki cyumweru perezida wa Banki yacu yaje muri aka karere, dufungura ishami  rya Banki y'ishoramari  y'uburayi muri afurika y'iburasirazuba, aho ifite ikicaro i Naiorobi ariko igakorera mu karere hose.  Ibi rero bizatuma impuguke zacu zirushaho gukorana bya hafi n'abakiliya bacu mu guteza ishoramari, hagamijwe kugera ku iterambere rirambye.'

Amasezerano ya BRD na  Banki y'Ishoramari mu gufasha imishinga y'ubucuruzi izahura ubukungu  bw'igihugu agaragaramo ko abashoramari bazajya bahabwa inguzanyo bazishyura  mu gihe cy'imayaka 10.

The post Abagore n'urubyiruko bafite imishinga yazahura ubukungu bagiye gufashwa appeared first on .



Source : https://flash.rw/2021/11/23/abagore-nurubyiruko-bafite-imishinga-yazahura-ubukungu-bagiye-gufashwa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abagore-nurubyiruko-bafite-imishinga-yazahura-ubukungu-bagiye-gufashwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)