Zari Hassan yasobanuye iby'ifoto ye yateje ururondogoro asomana n'umugore mugenzi we #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugandekazi wamaze kubaka izina mu ruganda rw'imyidagaduro muri Afurika y'Iburasirazuba, Zari Hassan yavuze ko kuba yasomana n'umugore mugenzi we nta kibazo kirimo ndetse ko bitandukanye n'ibyo abantu bakeka.

Tariki ya 23 Nzeri, Zari yizihije isabukuru y'amavuko y'imyaka 41 amaze ku Isi, umwe mu nshuti ze yateguye ikirori cyo kwizihiza iyi sabukuru aho kujyamo byari ukwambara imyeru gusa.

Amwe mu mafoto yafotowe kuri uwo munsi, Zari yayasangije abamukurikira kuri Instagram, gusa ntiharimo ifoto yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga arimo asomana n'umukoubwa mugenzi we bisa n'aho bahuje urugwiro, nayo yafashwe kuri uwo munsi, iyi ikaba yaravuzweho cyane.

Bamwe bagiye bibaza niba na Zari Hassan yemera kuba umuntu yaryamana n'uwo bahuje igitsina, ni mu gihe abandi babonaga nta kibazo cyayo.

Uyu mugore usanzwe uba muri Afurika y'Epfo, mu minsi ishize yasuye igihugu cye cya Uganda ndetse aganira n'abanyamakuru, baje no kumubaza kuri iyo foto yateje ururondogoro.

Yabasubije muri aya magambo; 'Ni umukunzi wanjye. Ni umuturanyi wanjye umuntu nkunda. Kumuhobera nkamusoma ni ibintu bisanzwe. Uganda turacyari inyuma ntabwo biriya tubyumva, ariko nta kindi kibyihishe inyuma.'

Muri iki kiganiro n'itangazamakuru, Zari yavuze ko ubu afite umukunzi mushya ariko atifuza kuba yabishyira hanze kugeza igihe cya nyacyo kigeze.

Ifoto ya Zari yateje ururondogoro benshi



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/zari-hassan-yasobanuye-iby-ifoto-ye-yateje-ururondogoro-asomana-n-umugore-mugenzi-we

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)