Urukundo ntirupimirwa mu mafoto dushyira kuri Instagram- Yverry asubiza abibaza niba yaratandukanye n'umukunzi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yverry n'umukunzi we Vanessa baherutse gukora ibyatunguye benshi ubwo buri umwe yasibaga amafoto ari kumwe n'undi.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku ya 28 Nzeri 2021 ubwo Yverry yahanaguye amafoto yose ari kumwe n'umukunzi we Vanessa bukeye Vanessa na we akabigenza atyo.

Benshi mu bakurikirana imyidagaduro n'abazi iby'urukundo rwabo bahise batangira kwibaza niba aba bombi bataba bamaze gutandukana.

Umuhanzi Yverry yagize icyo avuga kuri kiriya gikorwa cyatumye bamwe batekereza ko we n'umukunzi we batandukanye.

Yabaye nk'uwibaza ati 'Ese ubundi urukundo rupimirwa ku ngano y'amafoto ari kuri Instagram ? Mwebwe ibyacu mube mubiretse kuko murabizi ko njyewe itangazamakuru twuzura amakuru nyayo nzayabihera nk'uko n'ayandi nyabaha.'

Yverry uvuga ko ari mu bikorwa byo kwitegura gushyira hanze indirimbo nshya, yatangaje ko ari nabwo azatangaza ibyerekeye urukundo rwe na Vanessa bikomeje kwibazwaho na benshi.

Uyu muhanzi umenyerewe mu ndirimbo z'urukundo, yakunze kugaragaza ko we na Vanessa bimariranyemo bitewe n'amafoto yabo yagaragaraga bari kumwe bari mu bihe byiza.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/Urukundo-ntirupimirwa-mu-mafoto-dushyira-kuri-Instagram-Yverry-asubiza-abibaza-niba-yaratandukanye-n-umukunzi

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)