Urugomero rwa Rusumo rushobora gutinda kuzura - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byari biteganyijwe ko uru rugomero ruzatanga megawati 80 z’umuriro w’amashanyarazi hagati y’ibihugu bitatu, uzaba warangiye ku itariki ya 31 Ukuboza uyu mwaka ariko bitewe n’ibibazo birimo kuba waratinze gutangira, ibibazo bijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ryawo, ibyatewe n’icyorezo cya Covid-19 n’ibindi bitandukanye, uyu mushinga ntabwo uzasorezwa igihe.

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Obadiah Biraro, yavuze ko byaba ari igitangaza uyu mushinga usorejwe igihe wari wateganyirijwe.

Ati “Twasanze kongera igihe uyu mushinga uzamara ari ngombwa, kandi ntabwo akazi [gasigaye] kazaba karangiye mu mezi atatu gusa asigaye ngo umwaka urangire, karamutse karangiye, byaba bimeze nk’igitangaza.”

The New Times yatangaje ko muri raporo yakozwe kuri uyu mushinga, hagaragajwe ko muri miliyoni 340$ zagombaga gutangwa kugira ngo uyu mushinga ushyirwe mu bikorwa, miliyoni 146$ gusa, zingana na 43% by’amafaranga akenewe, ari yo amaze kuboneka.

Idindira ry’uyu mushinga rishobora kugira ingaruka ku ngengo y’imari yari yateganyijwe gukoreshwa ikaba yakwiyongera.

Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta muri Tanzania, Charles Kichere, yatangaje ko nubwo uyu mushinga watinda, bidakwiye ko ingengo y’imari wari waragenewe yakongerwa kuko ari inguzanyo, bityo hakwiye gukorwa ibishoboka byose amafaranga yagenewe uyu mushinga ntiyongerwe.

Yagize ati “Bitewe n’uko amafaranga [yakoreshejwe muri uyu mushinga] ari inguzanyo, byaba byiza ko uzuzuzwa hakoreshejwe ingengo y’imari yateganyijwe, ahubwo amafaranga azasaguka akaba yakoreshwa mu yindi mishinga.”

Byitezwe ko raporo y’idindira ry’uyu mushinga izashyikirizwa inteko zishinga amategeko z’ibihugu birebwa n’iki kibazo. Uyu mushinga wubakwa ku mugezi w’Akagera, uri mu mugambi mugari wa Leta y’u Rwanda wo kugeza amashanyarazi ku Banyarwanda bose bitarenze mu 2024.

Umushinga wo kubaka urugomero rwa Rusumo ushobora kudasorezwa igihe



source : https://ift.tt/3osOksn
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)