Ni uwuhe muti ukarishye w’ubwicanyi n’ubugome bugaragara mu Banyarwanda? - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Tariki 25 Nyakanga 2007 ni bwo Guverinoma y’u Rwanda yasohoye igazeti irimo umwanzuro wo kuvana igihano cy’urupfu mu mategeko yayo ahana ibyaha. Bivugwa ko icyo gihano cyakuweho kimaze gukatirwa abantu bagera kuri 600.

Ku butegetsi bwa Grégoire Kayibanda n’ubwa Juvénal Habyarimana ibi bihano byaratangwaga cyane ariko bigakorerwa mu muhezo.

Bamwe mu banyonzwe ku butegetsi bwa Kayibanda hari muri 1963 ni abafatiwe mu bitero bitaga iby’inyenzi naho Habyarimana we icyo gihano yagikoresheje ahana abahoze mu butegetsi bwa Kayibanda yari amaze guhirika ku butegetsi.

Iki gihano cyongeye guhabwa abantu mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Tariki ya 28 Mata 1998 abantu 22 mu bice bitandukanye by’igihugu bahanishijwe igihano cy’urupfu ndetse barasirwa ku karubanda.

Mur2006 impaka zakomeje kwatsa umuriro ko igihano cy’urupfu cyakurwaho. Icyo gihe mu magereza atandukanye hari harimo abantu 1000 bategereje guhabwa icyo gihano kuko bari barahamijwe icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi bashyirwa muri baruharwa.

Muri Nyakanga 2007 Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yakuyeho igihano cy’urupfu bityo igihano gikomeye mu mategeko y’u Rwanda gisigara ari ugufungwa burundu.

Hari abatekereza ko byaba byiza kigaruwe

Hari bamwe batekereza ko igihano cy’urupfu gisubijweho bishobora gucubya ubwicanyi n’ubugome ndengakamere buri kugaragara hirya no hino mu gihugu.

Mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda kwica ni icyaha nyamara hari ababirengaho bakica bagenzi babo.

Inkuru z’abantu bishe abandi kandi mu buryo bw’ubugome ndengakamere zikunze kuvugwa muri ibi bihe. Uku kwicana bigaragara mu bashakanye, abana n’ababyeyi, abavandimwe ndetse n’abaturanyi.

Uretse abica bagenzi babo hari n’abagaragaza ko iki gihano gikwiye ku bantu basambanya abana cyane ko iki cyaha cyaje muri 10 bya mbere byugarije igihugu.

Ibi bituma hari abatekereza ko kuba igihano cy’urupfu cyarakuweho mu Rwanda ari imwe mu ntandaro y’ubugome ndengakamere bukigaragara mu gihugu.

Uretse ibi hari n’abadatinya kugaragaza ko ubwiyongere bw’ibyaha buturuka ku bihano byoroheje biri mu mategeko ahana y’u Rwanda.

Bamwe mu baganiriye na IGIHE bavuze ko umuntu ukora icyaha cyuje ubugome ndengakamere aba akwiye kwicwa kuko ashobora kugera no muri gereza akanduza n’abari hafi yo kujya mu buzima busanzwe.

Nsanzumuhire Vedaste yagize ati “Mu by’ukuri uriya muntu ukoze icyaha cyuje ubugome nta bumuntu na we aba afite. Njyewe mbona akwiye gupfa. Uzi ko ubona afite umutima nk’uw’inyamaswa. Ntabwo navuga ko aba akwiye kubaho rwose.”

Michel Twagirayesu yavuze ko hakwiye kujya harebwa ubugome umuntu yakoranye icyaha mbere yo gufatirwa ibihano mu nkiko.

Ati “Numva bari bakwiye kureba ubugome yagikoranye, basanga ari ndengakamere kuko haba hari n’ibimenyetso bifatika, agahanwa byaba ngombwa akicwa.”

“Hari uwo mperuka kumva ngo yasambanyije umwana w’imyaka itanu, ubuse koko uwo akwiye kubaho? Mbona ari byo bigihembera umuco wo gukora ibyaha nk’ibyo kuko abantu ntibakibitinya.”

Byaba ari ukuvutsa umuntu uburenganzira

Mbere ya 2007, imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu yahoraga isaba u Rwanda gukuraho igihano cy’urupfu ngo kuko biba ari ukuvutsa ubuzima umuntu kandi n’ubundi ntacyo bihindura ku wagihawe.

Umuyobozi w’Umuryango utari uwa Leta, wita ku Burenganzira bwa Muntu n’Iterambere (GLIDH), Dr Tom Mulisa, yabwiye IGIHE ko n’ubundi igihano cy’urupfu ntacyo gihindura ku muntu wagihawe uretse kumuvutsa uburenganzira gusa.

Ati “Buriya ibihano byose biberaho impamvu eshatu, guhana umuntu bigatuma atinya kongera gukora icyaha, kugorora umuntu no kumuhindura ariko igihano cy’urupfu nta ngingo n’imwe muri zo wakibaramo.”

Yavuze ko ahari igihano cy’urupfu, abica baba benshi kandi ko kwica bitagabanya gukora ibyaha kuko bidaha umunyabyaha umwanya wo kwitekerezaho no gushyira ubwenge ku gihe ngo abone ko yakosheje koko.

Umushakashatsi Tom Ndahiro ni umwe mu babona iyi ngingo kimwe na Mulisa.

Yavuze ko gutekereza ko igihano cy’urupfu ari cyo cyakemura ikibazo cy’ibyaha ndengakamere biri kugaragara byaba ari ukwibeshya.

Ati “Byaba ari ukwibeshya. None se ko abantu bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi igihano cy’urupfu nticyari kiriho? Ntibyabujije abantu ko uretse no kubica baranabaryaga, ntibyababujije kwica abana babo, ntibyababujije kujugunya abandi mu misarani.”

Yavuze ko abashakashatsi batandukanye bakwiye guhaguruka bagakora ubushakashatsi hakamenyekana intandaro y’ibyaha biri kuba nubwo yemeza ko nta gikuba kiracika.

Ati “Mu gihugu cyabayemo Jenoside ntabwo ibyaha nk’ibyo bijya bishira. Kuba umuryango mugari ufite ibyawubayemo bishobora gutuma n’ibyo byaha bibaho. Ni ikintu kiba kitoroshye kuvuga ngo umuntu arakora icyaha kubera impamvu runaka ahubwo icyaha gikorwa kuko hari umuntu wabikoze. Uyu munsi abantu birabakura umutima kubera ko bamaze iminsi batabona ibyaha nk’ibyo bikorwa ariko ubundi byarakorwaga.”

Kumwica uba umukijije

Ku ruhande rw’Abadepite bavuga ko igihano cy’urupfu kibaye kinariho cyaba ari cyo cyoroshye kurusha uko umuntu yahanishwa gufungwa burundu akabaho yumva ko atazongera gusubira mu muryango nyarwanda.

Umuyobozi wungirije wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Karemera Francis, yavuze ko igihano cy’urupfu cyaba ari nko korohereza umuntu bigatuma atitekerezaho.

Ati “Igihano cy’urupfu nticyakuraho icyaha cy’indengakamere. Hari n’uwo uhanisha igihano cy’urupfu ukaba umugiriye neza. Njyewe natekereza igihano cyo gufungwa burundu nta mbabazi zizabaho akagumayo, ntazagaruke mu muryango nyarwanda. Aho niho uzi ubwenge yicuza akavuga ngo nakoze icyaha ndahanwa ariko kumwica uba umukijije.”

Yavuze ko iyo umuntu afunzwe nibura bimuha umwanya wo kongera kwitekerezaho bikanamuha isomo rikomeye.

Ati “Arabitekereza cyane, aba azi ngo arafunze ntazongera gusubira mu muryango nyarwanda, agatekereza ko azaguma aho ngaho kugeza igihe ubuzima ku Isi burangiriye. Mu buryo bw’imitekerereze biramufasha kandi icyo ni cyo gihano na ho kumwica ntacyo uba ukoze.”

Yasabye ko mu guharanira kurwanya ibi byaha ndengakamere ari ibya buri wese aho kubirekera mu biganza by’ubutabera bwonyine.

Yavuze ko inzego zitandukanye zikwiye kurushaho kwigisha no gukora ubukangurambaga muri rubanda kugira ngo buri wese yumve uburemere bw’icyaha icyo ari cyo cyose agiye gukora.

Urwego rw’Ubushinjacyaha ruerutse kugaragaza ko amadosiye y’ibyaha byagejejwe mu bushinjacyaha yikubye inshuro zirenga eshatu, biva ku byaha bisaga ibihumbi 25 mu 2015, bigera ku byaha bisaga ibihumbi 67 mu 2021.

Igaragaza kandi ko mu 2020/2021 hakiriwe amadosiye 67,512 arimo ibyaha birenga 300.

Hari abagaragaza ko u Rwanda rukwiye gusubizaho igihano cy'urupfu kugira ngo rukumire ibyaha ndengakamere mu gihe abandi bavuga ko atariwo muti w'ikibazo



source : https://ift.tt/3a1A15V
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)