UNFPA n'u Buyapani batangije inzu izifashishwa mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu nkambi ya Kiziba #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyo nzu izakorerwamo n'umushinga ALIGHT Rwanda ufasha abahuye n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina ukorera muri iyo nkambi ya Kiziba, igizwe n'ibice cyangwa ibyumba birindwi bitandukanye, harimo aho kwakirira abahuye n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Harimo kandi ahazaba hagizwe n'ibyumba bibiri by'ubujyanama buhabwa abahuye n'ihohoterwa kugira ngo bumve ko bari ahantu hatekanye kandi bumve ko bitaweho.

Ikindi cya gatatu ni icyumba kihariye cyo gufasha abantu bahuye n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina ariko bafite n'ikibazo cy'umutekano, urugero bafite nk'impungenge zo gusubira mu rugo batinya ko umuntu babana wamuhohoteye ashobora kumwica. Icyo cyumba kizajya gifasha mu gihe cy'amasaha 72 abahuye n'iryo hohoterwa, mu gihe abafatanyabikorwa nka Leta y'u Rwanda cyangwa Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) bakirimo kureba uburyo burambye bwo gufasha uwo muntu ufite impungenge z'umutekano.

Basobanuriwe ibizaba bigize iyi nzu yubakwa mu nkambi ya Kiziba
Basobanuriwe ibizaba bigize iyi nzu yubakwa mu nkambi ya Kiziba

Ikindi cyumba ni icy'ububiko bw'amakuru baba bakuye ku bantu bahuye n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kuko kimwe mu biranga uwo muryango wa ALIGHT Rwanda mu gufasha abahohotewe ari ukugira ibanga no kubaka icyizere mu babaha amakuru, aho rero hakaba ari ahantu hazajya habikwa amakuru yatanzwe n'abaje gusaba serivisi.

Hari ikindi cyumba cyo gutangiramo inyigisho cyangwa se kuvuga ku bintu bijyanye n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Ni icyumba cy'amahugurwa aho abakora muri iyo nzu bazajya baganiriza abana b'abakobwa bashobora kuba baragize ibibazo bitandukanye by'ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse bakaganira no ku bijyanye n'ubuzima bw'imyororokere, ariko bakanagaruka ku bureganzira bwa buri wese cyane cyane ubw'umugore.

Ahasigaye ngo hazaba harimo aho abakozi ba ALIGHT Rwanda bashinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina babasha kwisanzurira kugira ngo babashe kwakira ababagana.

Abajyanama b'ubuzima batanga ubufasha muri iyo nkambi ya Kiziba mu bijyanye n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina na bo bahawe telefone zigendanwa n'amatoroshi azabafasha mu gutanga ubwo bufasha haba mu kuvugana ndetse no kugera ku wahohotewe.

Mark Bryan Schreiner uyobora UNFPA mu Rwanda yavuze ko intego ya UNFPA ku Isi yose ari ugufatanya n'abandi barimo imiryango mpuzamahanga mu guharanira uburenganzira bw'abagore n'abakobwa ku ikubitiro.

Yavuze ko babifashijwemo na Leta y'u Buyapani, bakomeje gufasha abagore n'abakobwa ku bijyanye n'ubuzima bw'imyororokere kugira ngo ubuzima bwabo bukomeze kugenda neza.

Ati “Muri 2018, mu myaka itatu ishize, UNFPA yakiriye inkunga itanzwe n'u Buyapani mu rwego rwo gukomeza gufasha abangavu mu bijyanye n'ubuzima bw'imyororokere, bikaba byarakorewe mu nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe mu Burasirazuba bw'u Rwanda, yari icumbikiye impunzi z'Abarundi.”

Usibye gufasha abagore n'abangavu mu bijyanye n'ubuzima bw'imyororokere, ngo bahubatse n'inzu ishobora gufasha abakobwa n'abagore mu byerekeranye n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Yavuze ko inkunga yatanzwe aho muri Kiziba i Karongi izafasha abakobwa n'abagore mu bibazo cyane cyane iby'ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'iby'ubuzima bw'imyororokere ushing a byo aho mu nkambi.

Mark Bryan Schreiner yashimiye Leta y'u Buyapani cyane cyane uhagarariye u Buyapani mu Rwanda kubera ibyo bikorwa by'indashyikirwa batera inkunga kugira ngo ubuzima bw'abagore n'abakobwa burusheho kuba bwiza. Yashimiye na Leta y'u Rwanda uburyo ikomeza gufasha UNFPA n'abandi basangiye inshingano zo kwita ku burenganzira bw'impunzi, by'umwihariko abagore n'abakobwa.

Ati “Nk'amashami y'Umuryango w'Abibumbye (ONE UN), twishimira kandi duha agaciro ubuyobozi bw'u Rwanda bwemera kwakira impunzi, tugashima uburyo bemera ko serivisi zitandukanye ziboneka kandi zigatangwa hirya no hino mu baturage ariko zikagera no ku mpunzi. Natwe tuzakomeza kubaba hafi, tubatera inkunga aho bishoboka.”

Ambasaderi w'u Buyapani mu Rwanda, Masahiro Imai, na we yashimiye Leta y'u Rwanda kubera ingufu ishyira mu kwita ku mpunzi, avuga ko u Buyapani bufite ubushake bwo gukomeza gufasha impunzi n'abantu bakurwa mu byabo, butanga ubufasha bukenerwa mu kwita ku buzima bw'abo bantu kugira ngo bagire umutekano n'ituze.

Ambasaderi Masahiro Imai ageza ijambo ku bitabiriye igikorwa cyo gutangiza inyubako izifashishwa mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu nkambi ya Kiziba
Ambasaderi Masahiro Imai ageza ijambo ku bitabiriye igikorwa cyo gutangiza inyubako izifashishwa mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu nkambi ya Kiziba

Ni muri urwo rwego u Buyapani bwatanze inkunga y'ibihumbi 400 by'Amadolari ya Amerika mu rwego rwo gushyiraho uburyo bwo gufasha abagore n'abakobwa bahura n'ibibazo by'ihohoterwa n'ubumenyi buke ku buzima bw'imyororokere cyane cyane mu nkambi z'impunzi muri ibi bihe bya Covid-19.

Ambasaderi w'u Buyapani mu Rwanda, Masahiro Imai yasobanuye ko uyu mushinga bateye inkunga wo mu nkambi ya Kiziba i Karongi uje wunganira unuzuza undi wakozwe mu nkambi ya Mahama muri 2018 ahatanzwe ibihumbi 300 by'Amadolari ya Amerika ku bufatanye bwa Leta y'u Rwanda, UNFPA n'u Buyapani. Uwo mushinga w'i Mahama ngo wafashije mu kwita ku buzima bw'ababyeyi n'abana mu gihe cyo kubyara, ufasha n'abakobwa mu kwita, kumenya ndetse no kubona ubufasha mu bijyanye n'ubuzima bw'imyororokere. Urugero ni abagore 4,868 bo muri iyo nkambi ya Mahama bahawe uburyo bubafasha kuboneza urubyaro.

Ambasaderi Masahiro Imai ati “Ndizera ntashidikanya ko uyu mushinga na wo wo mu nkambi ya Kiziba uzafasha abagore n'abakobwa bo muri iyi nkambi kurenga imbogamizi bahuraga na zo mu gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse bagafashwa no mu zindi serivisi bakenera mu kwita ku buzima bwabo.”

Ambasaderi Imai yashimiye u Rwanda na UNFPA kubera ibikorwa byabo by'indashyikirwa mu kwita ku bagore n'abakobwa bari mu buzima bugoye kugira ngo babashe kwikura muri ibyo bibazo.

Ati “U Buyapani buzakomeza gutanga ubufasha muri ibyo bikorwa, bukorana bya hafi n'abandi bafatanyabikorwa barimo Guverinoma y'u Rwanda, UNFPA n'abandi.”

UNFPA n'abafatanyabikorwa bayo nka ALIGHT Rwanda, African Humanitarian Action, na Save the Children, babitewemo inkunga na Guverinoma y'u Buyapani, barateganya gukomeza ibi bikorwa byo kwita ku buzima bw'ababyeyi mu nkambi, gufasha abagore n'abakobwa mu bijyanye n'ubuzima bw'imyororokere ndetse no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kureba uburyo bwo kubafasha kubona bene izi serivisi bakenera bijyanishijwe n'ibi bihe by'icyorezo cya COVID-19. Ibi bizakorwa mu nkambi esheshatu z'impunzi mu Rwanda kuva muri Mata 2021 kugeza muri Werurwe 2022.

Muri rusange iyi nyubako yo mu nkambi y'impunzi ya Kiziba izafasha mu kubungabunga ubuzima bw'umwana n'umubyeyi, gutanga ubumenyi ku buzima bw'imyororokere, no gufasha mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Biteganyijwe ko inzu izafasha mu kwita ku bibazo by'ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'izindi serivisi zitandukanye yashyizweho ibuye ry'ifatizo mu nkambi y'impunzi ya Kiziba iherereye mu Karere ka Karongi tariki 30 Nzeri 2021 izubakwa mu gihe cy'amezi atatu.

Inkambi ya Kiziba icumbikiye impunzi zo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu 1996.




source : https://ift.tt/3A59Aql
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)