Gushakira ubukungu mu buhinzi byatumye ifumbire ihenda – MINAGRI #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki gihembwe cy'ihinga ifumbire mvaruganda ikoreshwa mu buhinzi igiciro cyayo kiri hagati y'Amafaranga y'u Rwanda 700 na 600 harimo nkunganire ya Leta, nyamara umwaka ushize kikaba cyari hagati ya 550 na 470.

Abahinzi bavuga ko kuba ifumbire ihenze bizamura igishoro nyamara igiciro cy'imyaka ntikiyongere.

Habumuremyi Theodore wo mu Kagari ka Matunguru, Umurenge wa Rugarama mu Karere ka Gatsibo avuga ko buri mwaka ibiciro by'ifumbire bigenda byiyongera, akifuza ko Leta yakubaka uruganda ruyitunganya kuko aribyo byatuma idakomeza kwiyongera.

Ati “Leta ishyiraho Nkunganire ariko buri mwaka ni ko ifumbire igenda izamuka, mbere yiyongeragaho nk'ibiceri 50 ariko uyu mwaka yiyongereyeho ijana n'andi. Twasabaga niba bishoboka bakongera Nkunganire cyangwa bakubaka inganda ziyikora tukajya tuyibona ku giciro kigabanutse.”

Umujyanama w'Ubuhinzi mu Kagari ka Kanyangese, Umurenge wa Rugarama, Ndacyayisenga Evariste avuga ko gukoresha ifumbire neza byongera umusaruro ariko ikibazo ikomeza kwiyongera igiciro nyamara icy'imyaka ntikiyongere.

Avuga ko bibaye byiza hajya hashakwa isoko ryiza igiciro cy'imyaka yeze kikajyana n'igishoro umuhinzi yashyize mu murima we.

Agira ati “Nk'ubu ikilo cy'ibigori cyaguze ijana na mirongo, niba igiciro cy'ifumbire cyazamutse, ni ngombwa ni kizamuke ariko noneho badushakire isoko n'umusaruro ubone igiciro kiri hejuru, kuko iyo ushoye ibihenze ukavanamo ibihendutse igihombo kiza ku muhinzi.”

Atangiza igihembwe cy'Ihinga 2022 A, mu Karere ka Gatsibo ku ya 01 Ukwakira 2021, Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi Dr. Geraldine Mukeshimana, yavuze ko ihenda ry'ifumbire ryatewe n'impamvu zitandukanye harimo iza Covid-19, kuba ibihugu byinshi bishakira ubutunzi mu buhinzi ndetse n'ikibazo cy'izamuka ry'ibiciro by'ibikomoka kuri Peteroli.

Ati “Ibibazo bya Covid-19, amafumbire aho aturuka ibiciro byarazamutse ariko na none ibihugu byinshi birashakira ubukungu mu buhinzi noneho hakaba icyo kintu cyo kurwanira amafumbire bituma ibiciro bizamuka, ariko buriya amafumbire agira aho ahuriye n'ibikomoka kuri Peteroli”.

Akomeza agira ati “Muranabizi ko Leta yacu ikora ibishoboka ngo ibiciro bya lisanse bitazamuka rero iyo ibiciro bya Peteroli byazamutse n'iby'amafumbire birazamuka.”

Mukeshimana avuga ko ariko hari icyo Leta yabikozeho aho harebwe uko igiciro gihagaze ugereranyije n'icy'umwaka wabanje, ibyiyongereyeho babigabana n'abahinzi.

Ikindi ni uko ibiciro by'imbuto byagabanutse kuko ikoreshwa ari ituburirwa mu Rwanda kandi ikaba iriho na Nkunganire, bitandukanye n'imyaka yabanje aho imbuto yaturukaga hanze y'Igihugu.




source : https://ift.tt/3De7OFx
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)