Umwana w'imyaka 15 yiyahuye nyuma yo gufatwa na nyina ari gusambanya na mugenzi we #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umwana w'imyaka 15 wo mu gihugu cya Zimbabwe yiyahuye nyuma yo gufatwa na nyina ari gusambana n'umukobwa w'imyaka 14 baturanye

Godfrey Chiparehas, ufite imyaka 15, yiyahuye ubwo nyina yamufata aryamanye n'umukobwa w'imyaka 14.

Nk'uko amakuru abitangaza, nyina amaze kubona umuhungu we ari gusambana n'uyu mwaka mu rugo rwabo,yamutonganyije cyane birangira uyu mwana arakaye arahunga.

Mubyara wa nyakwigendera, Samantha Chipare yatangaje ko uyu mwana yaje mu rugo rwabo nyuma yo gutongana na nyina. Ntabwo yigeze asubira ku babyeyi be nubwo yari yabibasezeranyije. Yavuye mu rugo umunsi wose ushira ntawe uzi irengero rye cyane ko nta muntu n'umwe yari yabwiye ariko nijoro arongera aragaruka.

Nta muntu n'umwe wigeze amubaza cyangwa ngo amutere hejuru nyuma yo gufatwa na nyina ari gusambana. Muri icyo gihe cyose, umusore we yatekerezaga ku ngamba zo kwiyahura. Ku wa 15 Ukwakira, umubiriw'uyu mwana wabonetse nta buzima, umanitse ku gisenge cy'umusarani wo kwa mubyara we.

Nta muntu numwe wigeze atekereza ko uyu mwana w'imyaka 15 afite igitekerezo cyo kurangiza ubuzima bwe. Mubyara we Samantha niwe muntu wa nyuma yaganiriye nawe mbere yo kwiyahura.

Nyuma yo kubazwa, uyu yaje kujya ku baturanyi be bamubwira ko mubyara we yashakaga imiti yica udukoko mbere yo kwimanika.



Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umwana-w-imyaka-15-yiyahuye-nyuma-yo-gufatwa-na-nyina-ari-gusambanya-umwana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)