Umutoza w'ikipe y'igihugu ya Uganda yakatiwe... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu munsi ni bwo Urukiko rwa Gqeberha Regional rwakatiye umutoza w'ikipe y'igihugu ya Uganda Milutin Sredojevic Micho igifungo cy'imyaka 5 kubera guhohotera umukobwa ukora mu kabari. Micho ashinjwa ko ubwo yari umutoza w'ikipe y'igihugu ya Zambia, yerekeje muri Afurika y'Epfo mu kabari kamwe ko muri icyo gihugu, agahohotera umugore w'imyaka 39 wakoraga muri ako kabari, ndetse akamusaba ko baryamana.


Ubwo uyu mugore yamuzaniraga ikawa yabajije Micho niba ashaka isukari, uyu mutoza amubwira ko adashaka isukari isanzwe ahubwo ashaka indi sukari aho yaganishaga ko ashaka ko baryamana. Iki kibazo cya Micho, ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Uganda, FUFA ryagize icyo rikivugaho.


Babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo, FUFA yatangaje ko Micho aheruka kubasaba uruhushya ababwira ko agiye mu bibazo bye bwite. Bati: "Umutoza wacu yadusabye uruhushya rwo kujya mu bibazo bye muri Afurika y'Epfo, gusa iki kigoroba twumvise ko ibi bibazo byakemutse bivuze ko kuri ubu agomba kuza agatangira akazi."


Urukiko rwa Gqeberha Regional rwanzuye ko iki cyemezo bafashe kigomba guhita cyubahirizwa



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110604/umutoza-wikipe-yigihugu-ya-uganda-yakatiwe-igifungo-cyimyaka-5-110604.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)