Umusore yafashwe habura gato ngo asambanye ihene nyuma y'uko imutamaje igahebeba #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu musore witwa Moussa Guèye iyemerera ko yafashe iriya hene y'inyagazi, akayijyana mu kigo cy'ishuri cyari hafi aho kugira ngo abone uko ashimisha umubiri we.

Ubwo yagezwaho kuri polisi, Guèye yagize ati 'Nari nibye iyo hene kubera ko nashakaga kuyisambanya."

Gusa Urukiko rwo rwamuhamije icyaha cyo kugerageza kwiba iyi hene aho kumushinja icyo gusambanya inyamaswa.

Ubwo yafataga iriya hene akayijyana muri icyo kigo cy'ishuri, yabanje kuyizirika umunwa akoresheje umwe mu myenda yari yambaye kugira ngo naza gutangira kuyisambanya itaza gusakuza.

Mbere yo gutangira gutera akabariro kuri iyo hene, yabanje kujya gucunga ko nta muntu uri hafi aho ariko agarutse asanga ihene yamenye ko ashaka kuyigirira nabi iramucika undi na we ayirukaho.

Ubwo yayirukagaho ni bwo yasakiranye n'abantu basanzwe basabiriza ari na bo baje kumenyesha izindi nzego zahise zimufata ahita ajyanwa kuri polisi.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Udushya/article/Umusore-yafashwe-habura-gato-ngo-asambanye-ihene-nyuma-y-uko-imutamaje-igahebeba

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)