Umusore warangiriye ku myenda y'imbere ya wa mukobwa w'i Kigali agatwita, dore icyo yamukoreye nyuma. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
1

Mu minsi yashize twabagejejeho inkuru y'umukobwa witwa Clemance w'i Kigali watanze ubuhamya bubabaje avuga uburyo umusore wari inshuti ye yaje kumutera inda atamusambanyije ahubwo akarangiriza ku myenda ye bikarangira asamye .Ni ibintu byagiye bigarukwaho n'abatari bake bamwe batuka uyu mwana w'umukobwa bavuga ko abeshya ahubwo ko ari we wijyanye ku musore bigatuma amusambanya.Kuri ubu Clemance ahamya ko yahaye imbabazi uyu musore wamuhemukiye ndetse basigaye ari abashuti bisanzwe.

Mu kiganiro Clemance yari aherutse gutanga kuri Youtube yavuze ko ubusugi bwe yumvaga ari impano azagenera umugabo we,ariko kubera guhatirizwa n'uriya musore bakundanaga byaje kurangira amuteye inda akiri isugi ariko badakoze imibonano mpuzabitsina. Nyuma yo guterwa inda Clemance yatereranwe n'uwari umukunzi we aza no kubyara ariko nyamusore ntiyamuha ubufasha na buke.

Kuri iyi nshuro nanone mu kiganiro yongeye gutanga kuri Youtube yavuze ko uyu musore wamuhemukiye yamuhaye imbabazi kandi ko basigaye ari abashuti bisanzwe.Yavuze ko atamwita papa w'umwana we ngo kuko ntacyo yamufashije kandi ko kwitwa umupapa biharanirwa.Yakomeje avuga ko yagiye yibasirwa n'abatari bake nyuma yo kumva ibyamubayeho bamwe bamubwira ko yabigize uruhare kugirango ahohoterwe ariko ko byose yagiye abyima amatwi kuko hari nabamuhaye ubutumwa bumuremamo ikizere.

Uyu mukobwa kandi akomeza kuvuga ko ibyamubayeho yabikuyemo isomo maze agira inama abana b'abakobwa bari mu kigero cye. Yagize ati: 'Isomo nakuyemo ni ukwirinda kujya gusura abahungu kubera ko iyo ntajyayo ntabwo byari kuba. Ubwo rero ni ukwirinda ibishuko by'abahungu cyane ko tuba tukiri na bato kandi bo baba baturuta'.



Source : https://yegob.rw/umusore-warangiriye-ku-myenda-yimbere-ya-wa-mukobwa-wi-kigali-agatwita-dore-icyo-yamukoreye-nyuma/

Tags

Post a Comment

1Comments

  1. Ariko rero ikiza mwarigushaka undi mutwe w'inkuru ariko ntimubeshye abantu!

    Ubuse umusore muvuga mu nkuru agaragara akoziki?

    ReplyDelete
Post a Comment