Umunsi Jado Castar azagerezwa imbere y'Umucamanza wamenyekanye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Jado Castar usanzwe ari n'Umunyamakuru ukomeye mu Rwanda mu biganiro bya Siporo, yatawe muri yombi nyuma y'uko Ikipe y'u Rwanda ya Volleyball y'abagore isezerewe muri Shampiyona ya Africa izira gukinisha abakinnyi batabifitiye uburenganzira.

Byavuzwe ko abakinnyi bane batumye u Rwanda rusezererwa, bashakiwe ibyangombwa na Jado Castar ubu ukurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano.

Jado Castar umaze hafi ibyumweru bibiri atawe muri yombi dore ko yafunzwe tariki 20 Nzeri 2021, ni umwe mu bayobozi muri Federasiyo utarasibaga ku kibuga ubwo iriya mikino yaberaga i Kigali yabaga mu kwezi gushize.

Nyuma yo gutabwa muri yombi agahita ajyanwa gufungirwa kuri station ya RIB ya Kicukiro, yakorewe Dosiye n'uru Rwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha rwaje kuyishyikiriza Ubushinjacyaha buzamujyana imbere y'Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Ukwakira 2021.

Ubwo Jado Castar yatabwaga muri yombi, Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko hari n'abandi bayobozi muri ririya shyirahamwe bari gukorwaho iperereza ku byaha byaba bifitanye isano n'icyatumye u Rwanda ruhagarikwa muri ririya rushanwa rwari rwakiriye.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/Umunsi-Jado-Castar-azagerezwa-imbere-y-Umucamanza-wamenyekanye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)