Ukwakira, nikukubere ukwezi ko gushaka mu maso h'Imana-Dr Paul Gitwaza #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni mu butumwa uyu mushumba w'Itorero Zion Temple ku isi yanyujije ku rubuga rwa Instgram, yifuriza abantu kuzagira ukwezi kwiza kwa 10 ariko barushaho gusabana n'Imana. Ati"Nkwifurije ukwezi kwiza kw' #Ukwakira. Kuzakubere ukwezi ko gusabana n'Imana kurushaho, gushaka no kubona mu maso hayo."

"Uwiteka, umva gutaka kw'ijwi ryanjye, Umbabarire, unsubize. Umutima wanjye urakubwiye uti 'Wavuze uti 'Nimushake mu maso hanjye.' ' Nuko Uwiteka, mu maso hawe ndahashaka. Ntumpishe mu maso hawe. Ntiwirukanishe umugaragu wawe umujinya, Ni wowe wahoze uri umutabazi wanjye, Mana y'agakiza kanjye ntunjugunye, ntundeke." Zaburi 27:7-9

Nyuma y'ijambo ry'Imana, Gitwaza akomeza agira ati" Uwiteka azagushyire mu bwihisho bwe kandi azategere ugutwi gusenga kwawe, kuzamubere umubavu uhumura neza.

By'umwihariko muri uku kwezi aho tuzaba dushaka mu maso h'Uwiteka, reka icyubahiro cyawe n'ibyawe byose uzabimuharire. Hanyuma nawe azagukorera ibikomeye.

Ndagusabira kuzagubwa neza muri aya masengesho: Uwiteka azahembure ubuzima bwawe bwo mu mwuka, Uwiteka azagure ubutunzi bwawe kandi ahe umugisha ibyo ukora byose, Anezeze umutima wawe; Akwambutse ibikugoye kandi akurinde imigambi mibi yose.

Uwiteka azaguhe kumva ijwi rye kandi uhabwe indirimbo nshya, wowe n'umuryango wawe, igihugu cyawe ndetse n'itorero ryawe.

Imana iguhe umugisha, Yesu akugirire neza akuzuze Umwuka Wera, Amen!

Ubutumwa bwa Apotre Paul Gitwaza yageneye abantu muri uku kwezi k' Ukwakira(ukw 10)

Reba hano inyigisho ye: BEING TOUCHED THE SECOND TIME | Revival Christian Church | Apostle Dr. Paul Gitwaza at Columbia USA

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Ukwakira-nikukubere-ukwezi-ko-gushaka-mu-maso-h-Imana-Dr-Paul-Gitwaza.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)