Ubushinjacyaha bwatangiye gushyira hanze imyirondoro y'abahamwe n'ibyaha byo gusambanya abana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubushinjacyaha Bukuru bw'u Rwanda, bwashyize hanze urutonde rw'abantu 322 bahamijwe mu buryo budasubirwaho ibyaha byo gusambanya abana no gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato abantu bakuru rwiganjeho ab'igitsinagabo mu gihe abagore ari barindwi barugaragaraho.

Uru rutonde rwashyizwe ku rubuga rw'Ubushinjacyaha Bukuru bw'u Rwanda aho rugaragaraho amazina y'abo bantu ndetse n'amafoto ya bamwe, inyito y'icyaha bahamijwe ndetse n'igihano bahanishijwe.

Ni urutonde rw'abagabo 315 n'abagore barindwi nk'uko bigaragara kuri uru rutonde ruri ku rubuga rw'Ubushinjacyaha Bukuru.

Gutangaza uru rutonde byavuzwe mu minsi ishize ariko uyu munsi rukaba rwatangajwe ubwo hizihizwaga Umunsi mpuzamahanga w'umwana w'umukobwa ukaba wanahujwe no kurwanya ihohoterwa rimukorerwa.

Umushinjacyaha Mukuru wungirije, Habyarimana Angelique watangaje ku mugaragaro uru rutonde, yavuze ko imibare y'abana basambanywa ikomeje kwiyongera ku buryo gushyira hanze uru rutonde bizatuma abantu bakomeza kumva uburemere bw'iki cyaha cyangiza u Rwanda rw'ejo.

Gutangaza imyirondoro y'abantu bakekwaho ibi byaha ni imwe mu ngamba zafashwe zigamije kubikumira burundu.

Iyi gahunda igamije ko rubanda rumenya ababa bakoze biriya byaha biremereye kandi bigira n'ingaruka ku babikorewe mu buzima bwabo, yaba ku mubiri, guterwa inda bakiri bato, indwara, ingaruka mu mitekerereze ndetse n'ipfunwe muri sosiyete.







Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/ubushinjacyaha-bwatangiye-gushyira-hanze-imyirondoro-y-abahamwe-n-ibyaha-byo

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)