Miss Gasana Darlène yakorewe ibirori byo gusezera ubukumi[Amafoto] #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Miss Gasana ugiye gukora ubukwe n'umusore bakundanye imyaka Umunani ,ku ya 3 Ukwakira 2021 yakorewe ibirori byo gusezera kubukumi n'urugano nk'uko yasangije amafoto yabyo abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga.

Muri Mata 2021, Gasana yambitswe impeta n'umusore bitegura kurushinga nyuma yo kumusaba ko yazamubera umugore undi na we akabyemera.

Gasana Edna Darlène yari mu bakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2015 ryegukanywe na Miss Kundwa Doriane, nk'umwe mu bahabwaga amahirwe, yaje kwegukana iry'umukobwa w'intangarugero mu mibanire n'abandi (Miss Congeniality).

Nyuma kubura ikamba rya Miss Rwanda 2015, ntiyacitse intege kuko yahise anitabira amarushanwa ya Miss CBE, ndetse akaza kuryegukana.

Urukundo rwa Gasana ntirwamenyekanye mu itangazamakuru kabone nubwo bamaranye igihe kinini.

Ibanga mu rukundo rwabo, riracyakomeje kuko n'amakuru y'ubukwe bwabo agikomeje kugirwa ubwiru, icyakora hari amakuru avuga ko buteganyijwe mu mpera z'uyu mwaka.




Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/miss-gasana-darlene-yakorewe-ibirori-byo-gusezera-ubukumi-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)