The Ben yakuyemo ake karenge, aharira Meddy #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umwe mu bahanzi nyarwanda bari bahataniye ibihembo muri Afrimma, The Ben yashimiye abamuhisemo ariko ko iki gihembo gikwiye Meddy.

Abahanzi nyarwanda, Mugisha Benjamin [The Ben], Ngabo Medard [Meddy] na Butera Knowless nibo bahanganye n'ibyamamare muri Afurika mu bihembo bya Afrimma.

Abinyujije kuri Instagram ye, The Ben yashimiye abamuzirikanye bakamuhitamo akaba ahataniye iki gihembo ariko ngo gikwiriye Meddy.

Ati 'ndabashimira kunzirikana n'icyubahiro, ariko mu gihe Meddy'

The Ben na Meddy bari mu cyiciro cy'umuhanzi mwiza w'umugabo wakoze neza mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba (Best Male East Africa), ahanganye na Ali Kiba na Diamond Platnumz bo muri Tanzania, hari kandi Eddy Kenzo wo muri Uganda, Otile Brown na Khaligraph Jones bo muri Kenya na Gildo Kassa wo muri Ethiopia.

Butera Knowless we akaba ari mu cyiciro cya 'Best Female of East Africa' aho ahatanye na Sheebah Karungi na Vinka wo muri Uganda), Nadia Mukami, Nikita Kirenga, tanasha Donna na Nandy bo muri Kenya.

Ibi bihembo bya African Muzik Magazine Awards 'Afrimma' bihatanirwa mu ngeri zitandukanye harimo igice cy'abahanzi, ababyinnyi, abanyamakuru n'ibindi.

Ibi bihembo bigiye gutangwa ku nshuro ya 8, iby'uyu mwaka bizatangwa tariki ya Ugushyingo 2021.

The Ben yashimiye abamutoranyije
The Ben yasabiye Meddy ko yahabwa iki gihembo



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/the-ben-yakuyemo-ake-karenge-aharira-meddy

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)