Super Manager yashimye Imana yamugize icyamam... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Super Manager ni umuhanzi akaba n'umushabitsi mu buryo bunyuranye, umaze kwamamara cyane mu Rwanda. Uyu muhanzi uzwi no mu byo kugurisha abakinnyi, ibiganiro agenda atanga kuri Youtube byamutumbagirije ubwamamare, agira igikundiro gihambaye muri rubanda. 

Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com , yasobanuye ukuntu kuva mu bwana bwe yifuzaga kuzaba icyamamare, kugeza ubu Imana ikaba yaramufashije kugera ku nzozi ze. Mu ishimwe ryinshi yagize ati: "Mana Nyagasani, Mana mbikubwiye nkiriho ndagushimira, ntacyo wanyimye, nifuje kuba umu star guhera cyera".


Super Manager yashimye Imana abivanye ku mutima 

Yakomeje agira ati: "Ntacyo nshinja Imana.  Guhera cyera ndi umwana mutoya nkubagana ndi mu wa gatatu niga Rurenge, Rukira, tukiva Tanzaniya duhunguka, aho nigaga Rurenge mu mwaka wa gatatu najyaga numva nifuza kuzaba icyamamare. Nabonaga umuntu wamamaye nkamureba nkavuga nti Mana nzaba icyamamare? Ariko ndashima Imana ko inzozi zanjye zabaye impamo".

Ibi byose nibyo byatumye ashima Imana, maze anagira inama urubyiruko nk'uko yiyita ikitegererezo cyarwo. Mu nama yatanze ahanini yasabye urubyiruko kubaha Imana, gukora ndetse no kwirinda ibishuko. Yagize ati: "Twirinde gushaka gukira vuba, twirinde gushukwa. Naravuze ngo 'From Zero to Hero' natangiriye ku busa! Iyo ukora urihangana, iyo uri umushomeri ukihangana, ariko ukirinda ibiyobyabwenge, ugasenga Imana ariko ukanashakisha".

Yakomeje agira ati: "Ugashyira Imana imbere ariko ukirinda kujya mu bintu byakwicira ubuzima byanicira ubuzima abandi, cyangwa se byahungabanya umutekano w'igihugu. Igihe ushutswe, dore ko urubyiruko rwinshi barufatira ku bukene hakaba ukubwira ngo ndaguha miliyoni ebyiri, ngo hariya ngo ni ibintu byoroshye gusa, ngo hari uzafata igisasu agatera hariya, ariko mu byukuri nta mugambi mubi ujya urama, Imana ntishyigikira ibintu bibi".


Yahishuye ko yifuje kuba icyamamare akiri muto yiga mu mwaka wa 3 w'amashuri abanza

Yakomeje asaba urubyiruko kwirinda gushukwa kubera ko ubutoya ari ishoramari, abibutsa ko iyo ushutswe ugafatwa uba wangije ahazaza hawe ukisanga muri gereza, kandi wenda ejo nawe Imana yari kukwibuka.

Yakomeje avuga ko kugira izina, kuba icyamamare nk'uko yabyifuzaga maze Imana ikamufasha kubigeraho, aribyo byamuhesheje amakontaro y'amafaranga menshi akaba ambasaderi w'amakompanyi akomeye. Mu minsi yashize yasinyiye miliyoni 200 Frw n'uruganda rwa Esperanza, nyuma yaho agirana andi masezerano na Magazine Sport Class n'ibindi bigo umuntu atakwirwa arondora, birimo icy'abanye-Turikiya  "POWERFIX" cyubatse Kigali Arena, giherutse kumuha miliyoni 25 Frw.




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110206/super-manager-yashimye-imana-yamugize-icyamamare-anagira-inama-ikomeye-urubyiruko-110206.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)