Sobanukirwa Uburenganzira bwa muntu n'uko bwubahirizwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Frederik Diouf Philippe
Frederik Diouf Philippe

Umuyobozi w'Umuryango wa Senegal wigisha iby'uburenganzira bwa Muntu (RESEDHU) ubumbiye muri EQUITAS Africa ifite inkomoko muri Canada yashinzwe mu 2008, Frederik Diouf Philippe ukomoka muri Senegal, yagiranye ikiganiro n'umunyamakuru wa Kigali Today amusobanurira uburenganzira buhonyorwa ubwo ari bwo ndetse n'uburyo bwabungabungwa.

Avuga ko bitoroshye kubahiriza uburenganzira bwa muntu ugendeye ku idini, umuco n'ubukungu ariko ngo ni ko kazi k'umuntu uharanira uburenganzira bwa muntu.

Ati “Ntibyoroshye ariko mu byo dushinzwe bwa mbere mu kazi kacu n'ukumenyekanisha no gusobanurira buri wese akamenye ubwo burenganzira bwe bityo akabuharanira. Tugomba kumenya inzitizi ziri mu guharanira uburenganzira bwa muntu kugira ngo bidufashe kumenya uburyo bwo gushaka uko twazikuraho”.

Yongeraho ko buri wese ari inkingi ya mwamba mu guharanira no kurengera uburenganzira bwa muntu kugira ngo budahonyorwa, aho bikwiye ko abamaze kumenya iby'ingenzi kwishingikiriza imiryango ibasha kugera kure, ifite ubushobozi, ivuga rikumvikana mu bihugu bikomeye kugirango guhirimbanira uburenganzira bwa muntu bigire ireme rikomeye kandi buri wese yumve uruhare rwe kugira ngo bigerweho.

Ni mu mahugurwa yateguwe n'urugaga rw'abakozi baharanira uburenganzira bwa muntu (STRADH) y'iminsi icumi (10), aho bahugura imwe mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu n'itangazamakuru bikozwe n'abanyamategeko bo mu Rwanda, ndetse n'abarimu mpuzamahanga mu burenganzira bwa muntu baturutse muri EQUITAS Canada.

Diouf Philippe asobanura ko guharanira uburenganzira bwa muntu byatangiye kera, aho bigaragara mu bitabo by'amadini n'amatorero mu gihe cya Yezu/Yesu hariho amakimbirane n'intambara, aho bamwe bicaga bagenzi babo kandi nyamara ntawe ukwiye kwica mugenzi we ndetse bikagaragara no muri Bibiliya, benshi bigishaga bavuga bati ntukice, ntukwiye kuvutsa ubuzima mugenzi wawe.

Barahugurwa ku burenganzira bwa muntu
Barahugurwa ku burenganzira bwa muntu

Ati “Ariko uyu munsi tugendeye ku mateka yanditse nyuma y'intambara ya kabiri y'isi yose, 1948 nibwo hasohotse itangazo mpuzamahanga rihamagarira ibihugu byose guharanira uburenganzira bwa muntu”.

Yongeraho ko uko imyaka ishira uhereye ku itangazo mpuzamahanga ryo 1948, hari impinduka nini cyane mu iterambere mu guharanira uburenganzira bwa muntu.

Agira ati “N'ubwo bikigoye bitewe n'uko hari abantu benshi batarasobanukirwa uburenganzira bwabo, abandi babuhonyora ku bushake ariko kugeza uyu munsi hari impinduka igaragara kandi haracyari urugendo kugeza buri wese yumvise agaciro ko guha icyubahiro ibitekerezo bya mugenzi we, kugira ngo uburenganzira bwa muntu butongera guhonyorwa.

Avuga ko hari intambwe igaragara mu guharanira uburenganzira bwa muntu, aho agaragaza ko umugore agenda ahabwa ijambo mu bikorwa bitandukanye by'iterambere, ndetse n'umurango w'Abibumbye (UN) washyizeho uburyo bwo gusuzuma niba koko amasezerano yasinywe ku bihugu byinjiye mu muryango biyubahiriza uko bikwiye, mu gihe mbere ibihugu byakoraga ibyo byishakiye kandi ntibikurikiranwe.

Avuga ko uruhare rwa buri wese rukenewe, by'umwihariko itangazamakuru, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu kugira ngo hatagira uhezwa mu iterambere mu guharanira no kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Yongeraho ko ibihugu bya Afurika byahagurutse bikishyira hamwe mu guharanira ko Amahame ya Kurukanfuga yo muri Mali mu kinyejana cya 13, yashimangira ubumwe bwa Afurika mu guharanira uburenganzira bw'umugabane, kuko akenshi usanga bakoresha iby'ahandi.

Ibihugu bya Afurika bivuga ko byashyizeho amasezerano nyafurika y'uburenganzira bwa muntu n'umuturage (Charte Africain des Droits de l'Homme et des Peuples), kugira ngo buri wese yisangemo kuko iyo bavuze uburenganzira bwa muntu hari abatisangamo bakiba nko mu mashyamba, nk'abasigajwe inyuma n'amateka n'abandi kandi nyamara na bo bakwiye guhabwa agaciro nk'ikiremwa muntu.

Asoza asaba imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu kudahangana na Leta nk'aho bigenda bigaragara hamwe, ahubwo igakorana neza na Leta mu gushaka uburyo bwiza ndetse ikanabatiza imbaraga mu guharanira ubwo burenganzira.




source : https://ift.tt/3BpMlc4
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)