Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu , tariki ya 06 Ukwakira 2021, Abapolisi bakorera mu Karere ka Rusizi baguye gitumo abantu barimo bakora impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga kategori B.
Amakuru dukura kurubuga rwa Polisi y' u Rwanda dukesha ino nkuru ivuga ko abo bafashwe ari Kwizera Fabrice w'imyaka 22 na Irakoze Justin w'imyaka 16.
Aba bafatiwe mu Mudugudu wa Kabusunzu , Akagari ka Pera , mu Murenge wa Bugarama wo mu Karere ka Rusizi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonavanture Twizere Karekezi yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu byaturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage bituma bafatirwa mu cyuho.
Yagize ati: 'Tukimara kubona ayo makuru twagiye aho batubwiye babikorera tubasanga mu nzu (Kwizera na Irakoze). Bari bafite perime imwe y'inyiganano bari bamaze gukora iri mu mazina ya Kwizera Fabrice, bari bafite indi perime nzima ari na yo bifashisha bahimba izindi. Muri mudasobwa bari bafitemo indi perime barimo gukora itararangira.'
CIP Karekezi akomeza avuga ko bariya bantu bafata Perime nzima bakayishyira muri mudasobwa bakagenda bahindura ibiriho. Ni ukuvuga bakuraho ifoto bagashyiraho indi bashaka, bagakuraho amazina bagashyiraho andi bashaka ndetse bagahindura n'imibare iranga perime. Kwizera Fabrice na we yari yaje gukoresha perime ngo yari kwishyura Irakoze Justin amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 20.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba yongeye gukangurira abantu kwirinda ibyaha, yibutsa abantu ko bagomba kunyura mu nzira zemewe kugira ngo babone impushya zo gutwara ibinyabiziga.
Ati: 'Biriya bintu bakora ni icyaha, nibibahama bazahanwa hakurikijwe amategeko. Buri gihe dukangurira abantu kugana amashuri yigisha amategeko y'umuhanda no gutwara imodoka kugira ngo bagere ku bizamini bibemerera gukorera impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga. Ababirengaho bagashaka kunyura mu nzira z'ubusamo bazajya bafatwa babihanirwe kuko n'ubundi iyo perime mpimbano ntiwayigenderaho kabiri utarayifatanwa.'
Yakomeje agaragaza ko abantu bashaka gutwara ibinyabiziga batabifitiye ubushobozi (nta bizamini bakoze) ni bamwe mu bateza impanuka za hato na hato zo mu muhanda kuko baba batwara ibinyabiziga batabizi. Yasabye abaturage gukomeza gutanga amakuru kandi agatangirwa ku gihe.
Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rw'Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri Sitasiyo ya Polisi ya Muganza kugira ngo hatangire iperereza.