Ni nyuma y'impanuka y'imodoka yari ipakiye Mazutu iturutse mu Mujyi wa Kigali yaguye mu muhanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 14 Ukwakira 2021.
Iyi mpanuka yabereye mu Murenge wa Ruhango, yabaye nk'ikangaranyije agace yabereyemo kuko abaturage bakimara kubyumva bahise bumva ari nk'amanu abamanukiye bituma buri umwe akora kuri mugenzi we ngo bajye gushaka amaronko.
Yaba ukoze ku kavido, ijerekani, indobo, ibase ndetse harimo n'abazanye arozwari barimo buhiza imyaka, ubundi bahita batera iperu kuri iriya kamyo yari yagaramye mu muhanda ndetse na Mazutu yatangiye kumeneka.
Icyakora bagezeyo basanga ishyamba si ryeru nubwo hari bamwe babanje no kuyivoma ariko bakaza kuyamburwa n'abapolisi bahise baza kubabuza kwishyira mu kaga kuko iriya Mazutu yashoboraga guteza impanuka ikomeye.
Umwe mu bari bamaze kuvoma ijerekani yagize ati 'None se wowe urebye ahantu yamenetse hari icyo bitwaye twivomeye ko n'ubundi ntacyo bashobora kuyikoresha. Turabibona bagize impanuka ariko nyine nta kundi byagenda.'
Kayitesi Alice uyobora Intara y'Amajyepfo, yanenze bariya baturage babaye ba rusahurira mu nduru ati 'Ni umuco utari mwiza, ni yo mpamvu natwe turi aha, na Polisi irahari mwabibonye. Iyi modoka yari itwaye mazutu ku buryo byashoboraga no kwangiza abaturage.'
Yavuze ko icyo bariya baturage bagombaga gutekeza cya mbere ari ugutabara abagize biriya byago no kumenyesha Polisi ariko ko byose babirenzeho ahubwo bakajya gushakira indonke muri biriya byago.
UKWEZI.RW