Rubavu : Umusore wari umushumba w'Inka bamusanze mu mugezi yapfuye #rwanda #RwOT

Umurambo w'uriya musore uri mu kigero cy'imyaka 25 wabonywe mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 10 Ukwakira 2021, kuri uriya Mugezi uri ku rugabaniro rw'Umurenge wa Nyamyumba n'uwa Rugerero.

Niyomugabo Innocent uri kuyobora nk'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umusigire w'Umurenge wa Nyamyumba, atangaza ko inzego zazindukiye ahasanzwe uriya murambo.

Avuga kandi nk'ubuyobozi bwagiye kuganiriza abaturage, mu gihe hari hategerejwe ko inzego zishinzwe umutekano zihagera.

Inzego zishinzwe iperereza zahise zitangira akazi kazo ngo zimenye icyaba cyahitanye uriya musore wari umushumba w'inka.

Gusa hari amakuru avuga ko hari umushumba wari kumwe na nyakwigendera, wahise afatwa n'irondo ry'umwuga ry'Umudugudu wa Ruhondo kugira aba ari we uherwaho mu iperereza.



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rubavu-Umusore-wari-umushumba-w-Inka-bamusanze-mu-mugezi-yapfuye

Post a Comment

0 Comments