Rubavu : Umushinjacyaha yahamijwe icyaha cyo gusaba indonke akatirwa imyaka 8 na Miliyoni 2Frw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abakatiwe ni Mukeshimana Adrien wari Umushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Rubavu ndetse na Nzakizwanimana Etienne ukora mu MAJ Rubavu, Bizimana Venerand, Mukankusi Jeanne na Ndagiwenimana Remerech.

Mu rubanza rwasomwe tariki 30 Nzeri 2021, Urukiko Rwisumbuye rwa Rubavu rwahamije Mukeshimana Adrien icyaha cyo gusaba Indonke naho Nzakizwanimana Etienne we ahamwa n'icyaha cy'ubufatanyacyaha bwo gusaba no gutanga indonke rubakatira igihano cy'igifungo cy'imyaka umunani n'ihazabu ya 2 000 000 Frw kuri buri wese.

Naho Bizimana Venerand, Mukankusi Jeanne na Ndagijwenimana Remerech bahamwa n'icyaha cyo gutanga indonke rubakatira igifungo cy'imyaka itatu n'ihazabu ya 1 500 000 Frw kuri buri wese, hanyuma Mukankusi Jeanne ahabwa igihano cy'igifungo cy'imyaka itatu ariko gisubitswe mu gihe cy'imyaka ibiri.



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rubavu-Umushinjacyaha-yahamijwe-icyaha-cyo-gusaba-indonke-akatirwa-imyaka-8-na-Miliyoni-2Frw

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)