Kigali akandi kabiri gakomeye nako kafunzwe, inkuru irambuye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hotel Great Hotel Kiyovu , yafunzwe n' Ubuyobozi bw' Umujyi wa Kigali iherereye mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge, nyuma yo gusanga abari bakarimo barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Iki cyemezo cyafashwe n'ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali nyuma y'uko mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 2 Nzeri 2021 busanze harimo abantu benshi kandi batubahirije amabwiriza ya COVID-19.

Ubuyobozi bw'Umurenge wa Nyarugenge bwatangaje ko hafunzwe iki gice cyakoreragamo akabari gusa kikazamara ukwezi kidakora.

Kariya kabari gafunzwe nyuma y'uko ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali bufunze akandi kabari kitwa People gaherereye mu Murenge wa Kacyiru mu Karere ka Gasabo.

Kariya kabari kitwa People ko kafunzwe mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira kuri uyu wa Gatandatu ubwo hakorwaga igenzura rigasanga kariya kabari karenze ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

Aka kabari kari mu tubari twiyubashye, kari karimo abantu benshi bigaragara ko bari baje gutangira weekend mu munezero gusa baje kurogowa no kuba kariya kabari kafunzwe.

Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali bwaboneyeho kwibutsa 'abafite Hotel, Restaurant, Utubari n'abandi bose bakira ibirori n'abantu benshi kubahiriza amabwiriza agenga ubwo bucuruzi muri iki gihe tugihanganye na COVID19. Ntabwo ibi byari bikwiye kandi banaganirijwe n'ubuyobozi ko bagomba gukaza ingamba.'



Source : https://impanuro.rw/2021/10/03/kigali-akandi-kabiri-gakomeye-nako-kafunzwe-inkuru-irambuye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)