Rubavu: Haravugwa umwiryane n’inyerezwa ry’umutungo muri SOSERGI - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ibibazo byashyizwe hanze nyuma y’ifungwa ry’Umuyobozi w’Inama y’Ubuyobozi ya SOSERGI, Bizimana Edouard, watawe muri yombi ku wa 20 Ukwakira 2021. Icyo gihe yari kumwe n’umuntu wica inzugi n’umuhesha w’inkiko bari gufungura ibiro byari byarafunzwe na Kalisa Kirenga washyizweho nk’Umuyobozi w’Agateganyo w’iyi sosiyete.

Safari Augustin uri mu bagize Inama y’ubuyobozi ya SOSERGI avuga ko bimwe mu bibazo byateje umwiryane harimo n’inyerezwa ry’amafaranga.

Yakomeje ati “Nk’inama y’ubuyobozi twasanze umukozi wo muri Cantine igaburira abakozi yarakoze uburiganya, umunzani akoresha utwiba ibilo bibiri. Twafashe icyemezo cyo kumuhindura ariko umuyobozi ntiyabyemera. Twagiye mu butumwa bwo kugura imodoka i Kigali tuyigura n’umuntu utari muri kampani tuyigura miliyoni 37 Frw ariko perezida agiye gukora ihererekanya asanga ari miliyoni 25 Frw zanditseho arabyanga yishyura 25 Frw zanditse ni nayo mvano y’amakimbirane kuko yanze ko miliyoni 12 zinyerezwa.’’

Yashyize mu majwi uwari ubakuriye kuko yagiranye amasezerano y’amahimbano n’uwo baguze iyo modoka ariko ashaka kunyereza miliyoni 12 Frw kuko amasezerano y’umwimerere agaragaza ko yaguzwe miliyoni 25 Frw aho kuba miliyoni 37 Frw.

Ndimubanzi Jean Bosco usanzwe ari umunyamigabane muri SOSERGI yavuze ko ipfundo ry’ibibazo ari umuyobozi wongeje imishahara abakozi akiheraho ariko nta burenganzira yahawe n’Inama y’Ubuyobozi.

Yagize ati “Dufite ikibazo cy’imishahara aho umuyobozi wa Sosergi Kirenga Kalisa yongeje imishahara yihereyeho kandi nta baruwa yahawe ibimwemerera. Hashize amezi atanu yariyongeje aho yikuye ku bihumbi 380 Frw yiha ibihumbi 900 Frw, anongeza umucungamutungo n’ushinzwe abakozi. Iyo bitavumburwa byari kuzateza igihombo gikabije.’’

Nsengiyumva Marcel na we uri mu banyamigabane ba SOSERGI yasabye inzego zibishinzwe gukurikirana ikibazo ku buryo abanyereje umutungo bahanwa.

Ati “Nk’abanyamigabane twumva amakuru y’uko harimo ibibazo bijyanye no kunyereza umutungo bikarangira ahubwo byiswe amakimbirane. Ndasaba inzego za Leta cyane RIB ko yakwinjira mu kibazo ikagisesengura neza, ikareba neza n’ikibazo cy’abanyereza umutungo. Nk’abanyamigabane turababaye, iki kibazo kimaze iminsi; leta idufashe gikemuke kuko ubu harimo ibice bibiri.’’

Umuyobozi w’agateganyo wa SOSERGI, Kirenga Kalisa, yasobanuye imvano y’ibibazo avuga ko ntaho bihuriye no gushaka kwiyongeza umushahara.

Yagize ati “Ibyo kwiyongeza umushahara si byo kuko mpembwa umushahara w’umuyobozi w’agateganyo kandi umuyobozi w’inama y’ubuyobozi ni we usinya bwa nyuma imishahara. Icyo napfuye n’umuyobozi ni ukumubangamira mu kunyereza umutungo kuko yashatse ko musinyira amafaranga y’ubutumwa y’umurengera ndabyanga. Yavuze ko hari amafaranga y’ibikoresho by’imodoka yaguze ku mufuka we ndabyanga, yanazanaga n’inyemezabwishyu mpimbano nkazanga.’’

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko basaba abanyamigabane ba SOSERGI gutanga amakuru kugira ngo n’abandi bakurikiranwe.

Yakomeje ati “Nibagende batange amakuru kuri ibyo byose bizakurikiranwa; icyo tubasaba ni ugutanga amakuru kuko niba uwafashwe ariwe mukuru n’abandi bazafatwa mu iperereza. Nibegere RIB bayigaragarize abo bantu bandi.’’

SOSERGI ni sosiyete yashinzwe n’abakozi ba Bralirwa mu 2005, ifite ibikorwa birimo gukora isuku mu ruganda, gukora akazi k’amaboko karimo gupakira no gupakurura, gutwara abakozi ba Bralirwa, kubatekera, gucuruza ibisaguka mu gukora inzoga n’ibikoresho byifashishwa muri Bralirwa.

Muri Sosiyete y’Ubucuruzi ya SOSERGI igizwe n’abahoze ari abakozi ba Bralirwa haravugwamo umwuka mubi ushingiye ku inyerezwa ry’umutungo



source : https://ift.tt/2Zq1tIH
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)