RIB yafashe abantu batandatu barimo nyiri Umubavu TV #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

RIB yasobanuye ko abo bantu bakurikiranyweho ibyaha byo gutangaza amakuru y'ibihuha agamije guteza imvururu n'imidugararo muri rubanda.

Abafashwe bahise bafungirwa kuri sitasiyo ya RIB ya Remera na Kicukiro. Iperereza rirakomeje kugira ngo dosiye yabo iri gukorwa ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB irasaba abaturarwanda bakoresha imbuga nkoranyambanga kwirinda kuba umuyoboro w'abashaka guhungabanya umutekano w'Igihugu, abenshi bakaba ngo bihishe mu mahanga, batangaza ibihuha, amagambo arimo imvugo zibiba urwango, zigamije gukurura amacakubiri mu banyarwanda no kwangisha rubanda ubutegetsi.

RIB ivuga ko uzabifatirwamo uwo ari we wese azakurikiranwa n'ubutabera nk'uko amategeko abiteganya.




source : https://ift.tt/3BFiiNz
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)