Rayon Sport yongeye gukora amateka atarakorwa n'indi kipe mu Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bwa mbere mu mateka nibwo ikipe yo mu Rwanda  iteguye umunsi wayo nkuko ahandi biba bimeze ,Gusa kurubu Rayon Sport iteguye Rayon Sport day.

Rayon Sport imenyerewe kugira abafana benshi mu Rwanda yongeye gutegurira abafana umunsi wabo wo kumurika abakinnyi ndetse n'imyambaro bazambara umwaka w'imikino.

Rayon Sport day iteganyijwe kuba kuri tariki 24 ukwakira hateganyijwe ibirori byo kwakira abakinnyi bashya ndetse n'abatoza n'indi mihango.

Rayon Sport yaguze abakinnyi benshi kandi bakomeye aho yizeza abakunzi bayo igikombe cya shampiyona ndetse n'ibindi byose izitabira uyu mwaka.



Source : https://yegob.rw/rayon-sport-yongeye-gukora-amateka-atarakorwa-nindi-kipe-mu-rwanda/

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)