Prime Insurance yatangije ikoranabuhanga rifasha mu kumenyekanisha impanuka - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu busanzwe iyo umuntu akoze impanuka, Polisi iraza ikagera aho impanuka yabereye igakora raporo y’uko yagenze, ku wakoze impanuka ushaka ko ikigo cy’ubwishingizi bakorana kimwishyurira amafaranga yo gukoresha imodoka ye cyangwa se iby’abandi yangije.

Iyi raporo ajya kuyisaba akayijyana ku kigo cy’ubwishingizi bakorana. Iyo ikigo cy’ubwishingizi kimaze gusuzuma iyi raporo cyohereza umugenzuzi cyahisemo kujya kureba uko imodoka yangiritse akanashaka igaraje rizayikora.

Iyi mirimo yose akenshi usanga isaba uwakoze impanuka kwirirwa mu ngendo zitandukanye ashaka ibisabwa byose ngo imodoka ye ikorwe ndetse n’ibyangijwe bisanywe.

Nyuma yo kubona izi mvune, Prime Insurance yatangije uburyo bw’ikoranabuhanga buzajya bufasha uwakoze impanuka kuzuza ibisabwa byose ngo yishyurwe atiriwe ava aho ari yifashishije mudasobwa cyangwa telefone ngendanwa ikoresha internet.

Muri ubu buryo uwakoze impanuka aho yaba ari hose abimenyesha Prime Insurance anyuze kuri www.prime.rw ndetse akaba yanakohereza amafoto agaragaza imiterere y’impanuka yakoze.

Iyo umaze kubimenyekanisha, Prime Insurance iguha urupapuro ujyana kuri polisi rufite ikoranabuhanga rya ‘QR Code’ rifasha mu kugenzura koko niba icyangombwa atari icyiganano.

Umuyobozi muri Prime Insurance ushinzwe imicungire y’impanuka (Claims Manager), Antoine Mazuru, yavuze ko iri koranabuhanga barizanye mu rwego rwo kwegereza abakiliya babo serivisi z’ubwishingizi.

Ati “Mu rwego rwo gufasha abakiliya bacu tuborohereza ku bijyanye n’abakora impanuka bashobora kuzimenyekanisha, twashakishije icyabafasha cyaborohereza mu kugabanya umwanya bari basanzwe bakoresha.”

Yakomeje avuga ko iri koranabuhanga ryatumye Prime Insurance ikomeza gutanga serivisi nubwo umukozi wayo yaba atari mu biro.

Ati “Ni iryo koranabuhanga turimo gukoresha ubungubu, ikindi aho byari bisanzwe bifata igihe kirekire wenda umuntu ugomba kuyemeza adahari, ubu aho ari hose ni ikoranabuhanga, ashobora kubikora.”

“Ugomba gusinya inyandiko wese arasinya bigahita birangira tukayiguha hifashishijwe ikoranabuhanga, amagaraje dukorana ubu bose tumaze gufata email zabo.”

Iri koranabuhanga Prime Insurance irihuriyeho n’amagaraje basanzwe bakorana ku buryo icyemezo cyose gitanzwe na yo abibona ndetse agahita yishyurwa.

Prime Insurance Ltd ibumbiyemo ibigo bibiri bitanga ubwishingizi burimo ubw’igihe gito bukubiyemo ubw’ibinyabiziga by’ubwoko bwose; ubw’inkongi z’umuriro/ububungabunga umutungo, ubw’imizigo, ubw’impanuka zonona umubiri, ubw’imirimo ijyanye n’inyubako z’ingeri zose, ubw’ingendo zo mu kirere ndetse ubw’igihe kirekire burimo ubw’amashuri y’abana, ubw’inguzanyo z’amabanki, ubw’izabukuru, ubw’impanuka zitewe n’akazi n’ubw’umuryango.

Prime Insurance Ltd ifite amashami arenga 60 mu gihugu hose mu kwegereza Abanyarwanda n’abaturarwanda bose serivisi z’ubwishingizi butagendeye ku gukekeranya. Isanzwe igira uruhare mu bikorwa bitandukanye ndetse ni umuterankunga wa Tour du Rwanda aho ihemba umukinnyi muto mwiza ahasorezwa buri gace k’isiganwa.

Abakiliya ba Prime Insurance ubu bashobora kumenyekanisha impanuka bagize bifashishije ikoranabuhanga



source : https://ift.tt/3Fx6CPk
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)