Kaminuza y’u Rwanda yakiriye Abanye-Gabon 31 bagiye gutangira kuyigamo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igikorwa cyabereye ku Cyicaro Gikuru cya UR kiri i Gikondo, kuri uyu wa 11 Ukwakira 2021.

Abo banyeshuri bamaze kugera i Kigali; baziga mu mashami atandukanye arimo imiyoborere, ibaruramari, itangazamakuru n’itumanaho, ikoranabuhanga, ubusemuzi n’ibindi. Bagizwe n’abagore 13 n’abagabo 18 biganjemo urubyiruko.

Umuyobozi ushinzwe Amasomo n’Ubushakashatsi muri UR, Prof. Nosa O. Egiebor, wanashyize umukono kuri ayo masezerano ku ruhande rwayo, yabahaye ikaze abizeza ko izabaha ubumenyi bufite ireme.

Yabasabye kuba abanyadushya bakagaragaza ko Afurika ishoboye.

Prof Egiebor yavuze ko isinywa ry’aya masezerano riri mu murongo UR ifite wo kuzamura urwego rw’uburezi itanga bukamenyekana kandi bukagerwaho n’abo hirya no hino ku Isi.

Yakomeje ati “Kugeza ubu abanyeshuri mpuzamahanga dufite muri UR bari hafi 2%. Turashaka kugira nibura 10%. Ubwo rero iyi ni intangiriro.”

Yakomeje agaragaza ko icyifuzo ari uko yaba yigamo abo mu Karere, Afurika n’abo ku yindi migabane itandukanye yo hirya no hino mu Isi.

Nubwo UR yari isanzwe yigamo abanyamahanga, ni ubwa mbere umubare ungana utya wakiriwe rimwe kandi uvuye mu gihugu kimwe.

Amasezerano yasinywe azamara imyaka itanu ishobora kongerwa, aho UR isabwa guha abo banyeshuri uburezi bufite ireme no kubitaho igihe bazaba bari mu Rwanda, naho A.N.B.G igasabwa kubishyurira amafaranga y’ishuri, amacumbi n’ibindi nkenerwa.

Jules Evra Mayagi washyize umukono ku masezerano ku ruhande rwa A.N.B.G yatangaje ko umubano mwiza u Rwanda na Gabon bifitanye uri mu byatumye bahitamo kuzana abo banyeshuri kwiga muri UR.

Ati “Impamvu eshatu z’ingenzi zatumye twegera Kaminuza y’u Rwanda, iya mbere ni ibyo imico y’ibihugu byombi ihuriyeho ndetse Perezida Ali Bongo Ondimba na Perezida Paul Kagame bafitanye umubano mwiza cyane.”

“Icya kabiri ni imiterere n’ireme ry’uburezi u Rwanda rufite […] Impamvu ya nyuma yatumye tuza ni uko Afurika ikeneye kwiteza imbere. Ifite n’amahirwe n’ibisabwa, bityo rero igomba kwiyubaka ikarushaho kugaragara neza.”

Bamwe muri abo banyeshuri bavuganye na IGIHE batangaje ko bari basanzwe bumva UR gusa batarayimenya neza cyane ko ari bwo bakiva mu mashuri yisumbuye. Biteze ko uburezi bazayikuramo buzaba bufite ireme.

Biteganyijwe ko mbere y’uko batangira kwigishwa bazabanza bagahugurwa ku ndimi bazigishwamo mu gihe cy’amezi ane. Abenshi muri bo bazi Igifaransa cyane mu gihe Icyongereza ari gike kandi UR ari cyo ikoresha nk’ururimi rwigishwamo.

Ayo masezerano yasinywe nyuma y’amezi 10 haba ibiganiro ku mpande zombi.

Yitezweho kumenyekanisha uburezi bw’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga no gutanga umusanzu mu bukerarugendo bushingiye ku burezi.

Abayobozi ku mpande zombi bahanye impano
Abayobozi bombi ubwo bari bamaze gushyira umukono ku masezerano
Jules Evra Mayagi washyize umukono ku masezerano ku ruhande rwa A.N.B.G yatangaje ko umubano mwiza u Rwanda na Gabon bifitanye uri mu byatumye bahitamo kuzana abo banyeshuri kwiga muri UR
Amasezerano yasinywe abanyeshuri bamaze kugera i Kigali
Abayobozi babiri bari bahagarariye itsinda ryaturutse muri Gabon (iburyo) na babiri bari bahagarariye itsinda rya UR(ibumoso)



source : https://ift.tt/3iVNVvb
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)