Prime Insurance igiye gutangiza ubwishingizi bwo kwivuza - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Prime Insurance itera inkunga amarushanwa atandukanye muri siporo, ni umwe mu bafatanyabikorwa b’imena baherekeje isiganwa ry’imodoka rya Rwanda Mountain Gorilla Rally 2021 ryegukanywe n’Umunya-Kenya Carl Tundo ku wa 24 Ukwakira 2021.

Imodoka 15 zaturutse mu bihugu birimo u Rwanda, Uganda, u Burundi, Afurika y’Epfo na Kenya, zose zari zafatiwe ubwishingizi muri Prime Insurance ikorana n’Ishyirahamwe Nyarwanda ryo gusiganwa mu modoka (RAC) kuva mu myaka itatu ishize.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibijyanye n’Ubucuruzi muri Prime Insurance, Uramutse Régis, yabwiye IGIHE ko impamvu bahisemo kuba abafatanyabikorwa ba Rwanda Mountain Gorilla Rally 2021 ari ukugira ngo basangire ibyishimo n’Abanyarwanda, ariko banabamenyeshe ko babashyiriyeho ubwishingizi bwo kwivuza buzatangirana n’umwaka wa 2022.

Ati “Impamvu ni ukugira ngo twegere Abanyarwanda, twebwe nka Sosiyete y’ubwishingizi mu Rwanda twifuza ko ibyiza Abanyarwanda bahura na byo natwe twabigiramo uruhare. Uyu mwaka twaje muri iri rushanwa icya mbere ari ukugira ngo twegere Abanyarwanda binyuze mu isiganwa ry’imodoka, tubabwire ko twabazaniye ubwishingizi bwo kwivuza, ubwishingizi bwiza bwiyongera ku byo dusanzwe dukora.”

Yakomeje agira ati “Uyu mwaka wa 2021 urarangira, dutangirane n’uwa 2022 dufite ubwishingizi mu kwivuza buzwi nka ‘Assurance Maladie’ cyangwa ‘Medical Insurance’. Ushaka kubufata aratwandikira, ashobora guca ku rubuga rwacu cyangwa akaza aho dukorera, buzatangira muri Mutarama 2022. Kugeza ubu iyo udusabye ibisabwa byose turabiguha, ndetse tukakugira inama y’ibyiciro wafatiramo ubwishingizi. Si ku bigo binini gusa kandi n’umuntu ku giti cye birashoboka.”

Yavuze kandi ko bitakiri ngombwa kubona serivisi za Prime Insurance ubanje kugera aho ikorera kuko wifashishije ikoranabuhanga kuri telefoni cyangwa mudasobwa ugera kuri serivisi wifuza.

Ati “Ikindi cyatuzanye ni ukugira ngo tubwire Abanyarwanda kandi ko igihe cyose ugize impanuka bifite aho bihuriye n’ibinyabiziga cyangwa gusiganwa mu modoka, aho wagirira impanuka hose, ntabwo bikiri ngombwa ko ufata urugendo rwawe ukava aho wari uri, ukaza aho dukorera. Iyo ufite ikoranabuhanga na internet, umenyekanisha impanuka uciye kuri www.prime.rw, ugakurikirana kuri buri cyiciro cyose kugeza wishyuwe, utiriwe uza kutureba.”

“Icyo gihe icyo dukora ni ukukwishyura vuba, dushobora kukwishyura dukoresheje uburyo bwo kohereza amafaranga kuri konti yawe cyangwa se ugahitamo ukaza tukagusinyira ‘chèque’”.

Uramutse yongeyeho ko ibi byose bikorwa mu rwego rwo kurushaho gufasha abakiliya ba Prime Insurance no kubegera aho bari mu bice bitandukanye.

Ati “Ibi turabikora mu kurushaho kunoza serivisi duha abakiliya bacu no kugira ngo ibyo tubakorera, turusheho kubegera. Nta munezero ubaho nk’uwo dukura muri siporo. Iri rushanwa ryaherukaga mu 2019, ryari rimaze kwimurwa hafi inshuro ebyiri, nka Prime rero twongeraga kwishimana n’Abanyarwanda binyuze muri iyi Rally kandi twishimiye ko ku rwego rwa Afurika hitabiriye abahanga, turashaka kuba sosiyete y’ubwishingizi ikomeye mu gihugu, ariko turi no guteganya kwagura imbibi zacu bidatinze.”

“Birashimishije kubona mu irushanwa ry’uyu mwaka nta mpanuka ikomeye yabayemo. Ni umunezero. Twishimiye kuba twarabaye muri iri rushanwa kandi tuzakomeza kubana na bo. Ni irushanwa rimenyekanisha igihugu cyacu kandi muri ibyo byiza tugomba kubigiramo uruhare.”

Abajijwe impamvu Prime Insurance ikunze kugaragara mu marushanwa menshi akomeye mu gihugu, Uramutse Régis yavuze ko ikiba kigamijwe ari ugusangira ibyishimo n’Abanyarwanda kandi bakagira uruhare mu kugira ngo bagerweho n’umunezero wabyo.

Ati “Ukwiye kugira ubwishingizi kugira ngo ubeho utekanye, wizeye ko icyakubaho cyose wahita usubira mu buzima busanzwe. Twitabira amarushanwa menshi kuko siporo ni igikorwa gikora ku mutima, ariko twe nka Prime twifuza kubana n’Abanyarwanda mu bihe byabo byiza.”

“Uretse guha Abanyarwanda ubwishingizi, tugomba no kubafasha kubona ibyo byishimo, turi abaterankunga b’ayo masiganwa yaba Tour du Rwanda cyangwa Rwanda Mountain Gollira Rally ndetse bidatinze tuzaba turi mu bindi byiciro bya siporo kuko twifuza ko Abanyarwanda batugirira icyizere bagafata ubwishingizi iwacu, natwe tukabaha umunezero ubasanga iwabo.”

Prime Insurance itanga ubwishingizi butandukanye burimo ubw’igihe gito bukubiyemo ubw’ibinyabiziga by’ubwoko bwose; ubw’inkongi z’umuriro/ububungabunga umutungo, ubw’imizigo, ubw’impanuka zonona umubiri, ubw’imirimo ijyanye n’inyubako z’ingeri zose, ubw’ingendo zo mu kirere.

Bwiyongeraho ubw’igihe kirekire burimo ubw’amashuri y’abana, ubw’inguzanyo z’amabanki, ubw’izabukuru, ubw’impanuka zitewe n’akazi n’ubw’umuryango.

Prime Insurance yaherekeje isiganwa ry’imodoka rya Rwanda Mountain Gorilla Rally 2021 ryasoje ku wa 24 Ukwakira
Rwanda Mountain Gorilla Rally 2021 yitabiriwe n'abafana mu bice bitandukanye yakiniwemo mu Bugesera
Prime Insurance yashimiwe nk'umuterankunga w'imena muri Rwanda Mountain Gorilla Rally 2021
Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibijyanye n’Ubucuruzi muri Prime Insurance, Uramutse Regis (iburyo) hamwe na mugenzi we, bifotozanya igihembo bahawe
Abakozi ba Prime Insurance bamwe n'Abanya-KenyaCarl Tundo na Tim Jessop batwaye Rwanda Mountain Gorilla Rally 2021
VW Polo ya Carl Tundo ni imwe mu modoka 15 zari zitabiriye Rwanda Mountain Gorilla Rally zafatiwe ubwishingizi muri Prime Insurance



source : https://ift.tt/3Cm8qZy
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)