Police HC na UR Rukara begukanye irushanwa rya Beach Handball (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mikino ya 1/2 ku bakobwa ikipe ya UR Nyarugenge yageze ku mukino wa nyuma itsinze UR Gikondo amanota 2-0, naho UR Rukara igera ku mukino wa nyuma itsinze UR Huye nayo amanota 2-0.

Muri iyi mikino ya ½ kandi mu cyiciro cy'abagabo Police HBC yageze ku mukino wa nyuma itsinze UR Huye amanota 2-0, naho UR Rukara itsinda UR Nyagatare amanota 2-0.

UR Rukara ni yo yegukanye igikombe mu cyiciro cy
UR Rukara ni yo yegukanye igikombe mu cyiciro cy'abakobwa

Mu cyiciro cy'abakobwa, umukino wahuje ikipe ya ikipe ya UR Rukara na UR Nyarugenge, umukino waje kurangira Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Rukara (UR Rukara) itwaye igikombe, aho yatsinze UR Nyarugenge amanota 2-0.

Police Handball Club yegukanye igikombe mu bagabo
Police Handball Club yegukanye igikombe mu bagabo

Igikombe mu cyiciro cy'abagabo cyaje kwegukanwa n'ikipe ya Police HC yari isanzwe inafite iki gikombe, aho yatsinze UR Rukara ku manota 2-0, biba bibaye inshuro ya gatandati yikurikiranya iyi kipe itwaye iki gikombe.

Uko amakipe yari yatsindanye mu mikino y'amatsinda

Abagabo

Itsinda A

1. UR Nyagatare 2-1 UR Rusizi kuri shootouts
2. Police 2-0 UR CAVM
3. UR Nyagatare 2-0 UR CAVM
4. Police 2-0 UR Nyarugenge
5. UR CAVM 0-2 UR RUSIZI
6. UR Nyarugenge 1-2 UR Nyagatare
7. UR Rusizi 0-2 Police Hc
8. UR CAVM 0-2 UR Nyarugenge
9. Police 2-0 UR Nyagatare
10. UR Nyarugenge 0-2 UR Rusizi

Itsinda B

1. UR Rukara 2-0 UR Gikondo
2. UR Remera 2-1 UR Rwamagana
3. UR Gikondo 0-2 UR REMERA
4. UR Rwamagana 1-2 UR Huye
5. UR Remera 1-2 UR Rukara
6. UR Huye 2-0 UR Gikondo
7.UR Rukara 2-0 UR Rwamagana
8. UR Remera 0-2 UR Huye
9. UR Rwamagana 2-1 UR Gikondo
10. UR Rukara 2-0 UR Huye

Abakobwa

Itsinda A

1. UR Huye 0-2 UR Nyarugenge
2. UR RWAMAGANA 0-2 UR RUSIZI
3. UR Huye 2-1 UR Rwamagana
4. UR Nyarugenge UR 2-0 Rusizi
5. UR Rusizi 0-2UR Huye
6. UR Rwamagana UR 0-2 UR Nyarugenge

Itsinda B

1.UR Gikondo 0-2 UR Rukara
2. UR REMERA 0-2 UR NYAGATARE
3. UR Gikondo 2-0 UR Remera
4. UR Rukara 2-1 UR Nyagatare
5. UR Rukara 2-0 UR Remera
6. UR Nyagatare 2-1 UR Gikondo




source : https://ift.tt/3BuZqRt
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)