Perezida Macron yaconganye ruhago na Arsene Wenger anatsinda igitego cy'amateka #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri uyu mukino wabereye mu mujyi wa Poissy uri hafi ya Paris, Ikipe yari irimo Emmanuel Macron, yarimo kandi Arsène Wenger wahoze atoza Arsenal yo mu Bwongereza, Marcel Desailly na Christian Karembeu bakiniye u Bufaransa.

Naho iyo bari bahangaye yari igizwe n'abakozi ba biriya bitaro bya Poissy/Saint-Germain-en-Laye byariho bikusanyirizwa inkunga.

Ni umukino wahiriye Emmanuel Macron wari wambaye nimero 3 kuko yawutsinzemo igitego cya penaliti cyanatumye aya makipe yombi anganya 1-1.

Ni penaliti yasabywe gutera ubwo umukinnyi bari bahanganye yari agushije umwe mu bakinnyi bagize ikipe yari irimo Macron maze na we atera ishoti ry'imbaraga umunyezamu agerageza kuwukurikira ariko birangira igitego kinjiye

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Udushya/article/Perezida-Macron-yaconganye-ruhago-na-Arsene-Wenger-anatsinda-igitego-cy-amateka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)