Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Kagame yabakiriye kuri uyu wa 7 Ukwakira 2021.
Ambasaderi Lulit Zewdie Gebremariam yari amaze hafi imyaka ine ahagarariye inyungu za Ethiopia mu Rwanda kuko yahawe izi nshingano muri Mutarama 2018 nyuma y’amezi umunani gusa iki gihugu gifunguye ambasade yacyo mu Rwanda.
Ambasaderi Ernest Jumbe Mangu na we yatangiye inshingano zo guhagararira Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania mu Rwanda mu 2018 akaba aherutse gusimbuzwa Major General Richard Mutayoba Makanzo wahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira mu Mazi muri Tanzania.
Aba bambasaderi bombi bagize uruhare mu gushimangira umubano w’u Rwanda n’ibihugu bari bahagarariye cyane cyane mu bijyanye n’ubuhahirane, ubukungu na politiki.
Lulit Zewdie nka Ambasaderi wa mbere wa Ethiopia mu Rwanda yagize uruhare mu mubano mwiza w’ibihugu byombi ndetse muri Werurwe 2020 ambasade ayoboye yateguye igikorwa cyo kumurikira Abanyarwanda amahirwe ahari y’ubucuruzi, ishoramari n’ubukerarugendo muri Ethiopia.
Muri Nzeri 2021, Amb Lulit Zewdie yakiriwe na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena, Dr. Iyamuremye Augustin, mu rwego rwo gusubukura ibiganiro bigamije isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye hagati y’inteko zombi, nyuma yuko iki gikorwa gikomwe mu nkokora n’umutekano muke umaze igihe mu Ntara ya Tigray muri icyo gihugu.
Ambasaderi Ernest Jumbe Mangu nk’uhagarariye igihugu cy’igituranyi n’u Rwanda yafashije ibihugu byombi gutsura umubano, aho u Rwanda na Tanzania bifitanye amateka n’umubano wihariye haba mu buhahirane, politiki, ibikorwaremezo, ubukungu n’umutekano.
Ibihugu byombi kandi binafitanye umushinga ukomeye wo kubaka umuhanda wa gari ya moshi uzaturuka Isaka muri Tanzania ukagera i Kigali mu Rwanda, witezweho kuzoroshya urujya n’uruza rw’ibicuruzwa hagati y’u Rwanda n’icyo gihugu.
Imibare yo mu 2019, igaragaza ko u Rwanda rwoherezaga muri Tanzania ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 5,1$, naho muri Ethiopia rukoherezayo ibifite agaciro ka 9,7$.
Amafoto: Village Urugwiro
source : https://ift.tt/3ljfiAT