Abakiliya ba Cogebanque banyuzwe no gusabana n’Umuyobozi wayo Mukuru mu cyumweru cyahariwe kubitaho - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Babitangaje kuri uyu wa 7 Ukwakira 2021 mu gihe habura amasaha make ngo hasozwe Icyumweru cyahariwe kwita ku Bakiliya cyatangiye ku wa 4 Ukwakira 2021.

Umuyobozi Mukuru wa Cogebanque, Habarugira Ngamije Guillaume, yavuze ko muri iki cyumweru hibanzwe ku kwegera no kurushaho gufata neza abakiliya b’iyo banki nk’uburyo buboneye bwo gukurura abandi bashya.

Ati “Mbere yo gushaka abandi bakiliya baza batugana, icyo twashyize imbere ni ukwita kuri abo ngabo basanzwe bahari kuko ni bo batuvuganira. Burya kujya kuzana undi mukiliya n’uhari wenda atishimye cyangwa hari icyo yari akeneye ntakibone ntibyaba ari byo.”

“Abo ngabo ni na bo bakwigisha kuko baba bahamaze igihe, bakihangana bakanakubwira ibyo bifuza. Iyo tubafashe neza ni bo batuzanira abandi.”

IGIHE yasanze Habarugira ari kugenda asura amashami atandukanye ya Cogebanque. Aho yageraga yavugishaga abakozi ariko agaha umwanya munini abakiliya abaganiriza ndetse akanyuzamo akabahereza ku binyobwa byabateguriwe bagasangira.

Ni ibintu abakiliya batangaje ko bishimiye cyane nyuma yo kunyurwa na serivisi zinoze bahabwa.

Uwambayinema Marie Claire umaze imyaka itandatu akorana na Cogebanque yemeje ko kuva yagiramo konti kugeza magingo aya nta kibazo arahura nacyo muri serivisi akenera.

Yakomeje ati “Kuba twasuwe n’umuyobozi birashimishije cyane. Burya nk’umuyobozi w’ikigo gutekereza ngo reka njye kureba uko serivisi zitangwa mu ishami iri n’iri, nabyo bigaragaza agaciro abakiliya b’iyo banki duhabwa. Ubundi tumenyereye ko umuyobozi aba ari ku cyicaro gikuru ariko nk’iyo aje hano ku ishami natwe tubona ko nk’abakiliya twatekerejweho ku buryo habaye hari n’ikitagenda neza twakigaragaza kigakosorwa.”

Igitego Fils watangiye gukorana na Cogebanque mu 2017 yashimangiye ibyo mugenzi we yavuze ku mitangire ya serivisi zinoze muri iyo banki.

Yongeye aho ati “Biratangaje kubona Umuyobozi Mukuru yaje kuganira n’abakiliya bagasabana. Bimeze nko kubona umuntu w’ikirangirire yegereye abafana be kugira ngo basabane.”

Habarugira yibukije abagana Cogebanque ko banki ari umukozi wabo bityo ko yiteguye gushakira ibisubizo ibibazo bafite byose cyane ko ari cyo ibereyeho.

Cogebanque ifite imiyoboro myinshi ikoresha mu kugeza serivisi zinoze ku bayigana harimo amashami 28 n’aba-agents 650 ifite hirya no hino mu gihugu. Hari kandi ATMs zigera kuri 36, Internet Banking na Mobile Banking (*505# na Coge mBank) byemerera abakiliya kubitsa no kumenya uko konti zabo zihagaze batagombye kujya ku mashami. Inafite ikarita ya Smartcash ifasha kwishyura no kubikuza mu Rwanda n’amakarita ya Mastercard (Debit, Credit na Prepaid) afasha abayakoresha kwishyura no kubikuza ku Isi hose.

Abakiliya batangaje ko banyuzwe no gusabana n'Umuyobozi Mukuru wa Cogebanque, Habarugira Guillaume
Abakiliya n'abakozi ba Cogebanque bafashe ifoto n'Umuyobozi Mukuru wayo, Habarugira Ngamije Guillaume, ari gusura amashami atandukanye
Aha Umuyobozi Mukuru wa Cogebanque, Habarugira Ngamije Guillaume, yarimo aganiriza abakozi arimo no kubafasha akazi
Aha Umuyobozi Mukuru wa Cogebanque, Habarugira Ngamije Guillaume, yahaga umukiliya serivisi
Ifoto y'urwibutso abakozi ba Cogebanque bifotozanyije n'abakiliya
Muri iki cyumweru cyahariwe abakiliya amashami ya Cogebanque yose aratatse
N'abandi bakozi ba Cogebanque bari kurushaho kwegera abakiliya mu cyumweru cyabahariwe bagenzura neza ko banyuzwe na serivisi bahabwa
Umuyobozi Mukuru wa Cogebanque, Habarugira Ngamije Guillaume (iburyo) areba uko abakiliya bakirwa kuri rimwe mu mashami
Umuyobozi Mukuru wa Cogebanque, Habarugira Ngamije Guillaume, aganira n'abakozi bari bafite akanyamuneza
Umuyobozi Mukuru wa Cogebanque aha abakiliya bonbon mu gihe bari ku murongo bategereje kugerwaho
Umuyobozi Mukuru wa Cogebanque, Habarugira Ngamije Guillaume, ashyikiriza abakilya amazi

Amafoto: Himbaza Pacifique




source : https://ift.tt/3BqswRO
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)