Nyuma ya gahunda ya Nta gikwe yari afite, Miss Mutesi Jolly arashaka gukora ubukwe. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
1

Miss Mutesi Jolly yahishuye ko ashaka guhindura gahunda ya nta gikwe yari yarihaye agakora ubukwe nk'abandi nyuma yo kubona ubukwe bwakozwe na Miss Bahati Grace wabaye miss Rwanda 2009.

Mu butumwa yanyujije kuri konti ye ya instagram Miss Jolly yanditse abwira Miss Bahati n'umugabo we ko basa neza maze yandika avuga ko gahunda ya 'Nta Gikwe' yari yarafashe agiye kuyihindura.

Yagize ati'' Kubera ko wari umunsi mukuru wa mukuru wanjye Bahati Grace, ndabona gahunda ya 'ntagikwe' ngiye kuyihindura. 'Rukundo mwese murasa neza Bahati Grace na Paccy .''

Ibi Jolly abivuze nyuma yigihe atangaje ko gukora ubukwe ataricyo kintu cyibanze ndetse ko ashobora no kudashaka umugabo.



Source : https://yegob.rw/nyuma-ya-gahunda-ya-nta-gikwe-yari-afite-miss-mutesi-jolly-arashaka-gukora-ubukwe/

Post a Comment

1Comments

Post a Comment