Nyanza: Abarenga 350 bakoze Jenoside n’abayirokotse basoje urugendo rw’isanamitima - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri iki Cyumweru tariki ya 24 Ukwakira 2021 ni bwo basoje urugendo rw’isabamitima mu bumwe n’ubwiyunge, igikorwa cyiswe "Kwizihiza Imbabazi" cyitabiriwe n’Umushumba Mukuru wa ADEPR mu Rwanda, Pasiteri Ndayizeye Isaïe.

Kuva muri Gashyantare 2020 nibwo mu Karere ka Nyanza hatangijwe umushinga w’isanamitima ugamje gufasha gusubiza mu buzima busanzwe abafunguwe no kubahuza n’abo bahemukiye bagasabana imbabazi ndetse bagakorana n’ibikorwa by’iterambere.

Imibare yerekana ko mu Karere ka Nyanza mu 2019 hafunguwe abahamwe n’ibyaha bya jenoside 550; mu 2020 hafungurwa 224 na ho mu 2021 ni 138.

Mpungirehe Laurent yahamwe n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi ariko amaze gufungurwa yasigaranye ihurizo ryo kwegera umukecuru witwa Nyirantegeyinka Véronique kugira ngo amusabe imbabazi kuko yagize uruhare mu kwica abo umuryango we.

Ati “Maze gifungurwa nahuraga na we nkanyura ku ruhande nkahora mutinya kuko namuhemukiye. Inyigisho twahawe zadufashije kwiyunga musaba imbabazi, ku buryo kugeza ubu tubanye nka mama. Kugeza ubu abacitse ku icumu ba hano i Nyanza tubanye neza kubera inyigisho twahawe zidufasha kubana neza mu mahoro.”

Nyirantegeyinka Véronique na we avuga ko yaruhutse ku mutima nyuma yo kubabarira Mpungirehe.

Ati “Ku mutima wanjye harera. Nta kangononwa numva mfite ku muntu wanyiciye cyangwa wansenyeye, mbana na bo neza kandi na we [Mpungirehe] tubanye neza kuko yansabye imbabazi ndazimuha.”

Nyagatare Christophe w’imyaka 22 y’amavuko avuga ko yavukiye mu muryango w’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bimutera umutima mubi n’urwango kuri bagenzi be bakomoka mu miryango yagize uruhare muri jenoside.

Ati “Impamvu nyamukuru kwari ugukura mbona nta miryango ugasanga abandi bana bafite aho bajya, bafite abavandimwe bajya gusura naho njyewe ndizengurukaho, byaratubabazaga rimwe na rimwe umuntu akumva yanakwihorera abaye afite ubushobozi.”

Akomeza avuga ko inyigisho bahawe mu rugendo rw’isanamitima mu bumwe n’ubwiyunge zamufashije gukira ibikomere, ku buryo kuri ubu abanye neza n’abo mu miryango yagize uruhare muri Jenoside.

Bamwe mu bana bavutse mu miryango yagize uruhare muri Jenoside, bavuga ko bahoranaga ipfunwe mu bandi kubera ibikorwa byibi byakozwe n’ababyeyi babo.

Kubwimana Anastase ati “Ariko cyane cyane tukagira ipfunwe ry’ibyo ababyeyi bacu bakoze kuko tuba tubyumva ko ababyeyi bacu bahemutse, ibyaha byabo ari twe tubyikoreye.”

Na we avuga ko inyigisho yahawe zamufashije kubohoka no kwisanga hamwe na bagenzi be.

Umushumba Mukuru wa ADEPR mu Rwanda, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, yavuze ko inyigisho z’isanamitima batanze umusaruro mwiza.

Ati “Byageze ku rwego bakora amatsinda bahuriyemo yo kwiteza imbere bari hamwe aho babasha kwizigamira no kwiga imishinga ibateza imbere. Harimo n’ibindi byiza byagaragaye aho abakoze Jenoside uretse gusaba imbabazi, banafashije no mu bindi bikorwa nko kugaragaza aho imibiri y’abishwe muri Jenoside itarashyingurwa mu cyubahiro iri. Ibyo ni bimwe mu bikorwa byerekana umusaruro wavuye muri uru rugendo.”

Ubushakashatsi bwa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge bwashyizwe ahagaraga mu 2015 bwagaragaje ko Akarere ka Nyanza kaza imbere mu Ntara y’Amajyepfo mu bemeza ko hakiri Abanyarwanda bibona mu ndorerwamo z’amoko ku gipimo cya 67.1%.

Ibyo byatumye abayobozi mu Karere ka Nyanza ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bahaguruka kugira ngo bakore ibishoboka byose bigishe abaturage kuva mu macakubiri ashingiye ku moko ahubwo bimakaze ubunyarwanda.

Mu 2019 Akarere ka Nyanza kaje ku isonga mu kwimakaza ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge n’amanota 96%.

Abarenga 350 bakoze Jenoside n’abayirokotse basoje urugendo rw’isanamitima mu bumwe n’ubwiyunge
Abasoje urugendo rw'isanamitima basabwe kutazasubira inyuma
Kuri iki Cyumweru tariki ya 24 Ukwakira 2021 ni bwo basoje urugendo rw’isabamitima ku bumwe n’ubwiyunge, igikorwa igikorwa cyiswe Kwizihiza Imbabazi
Umushumba Mukuru wa ADEPR mu Rwanda, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, yavuze ko inyigisho z’isanamitima batanze zatanze umusaruro mwiza

[email protected]




source : https://ift.tt/3Bc3wgm
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)