Ntibisanzwe , yafashwe agiye gusambanya ihene , yabanje kuyizirika umunwa biba ibyubusa iramutamaza irahebeba_inkuru irambuye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri Senegal mu gace kitwa Louga hagaragaye umusore wahuye nuruva gusenya ubwo yafatarwa agiye gusambanya ihe yari yibye ariko ikamutamaza ubwo yari agiye gukora icyo gikorwa.

Amakuru avuga ko uwo musore uri mu kigero cy' imyaka 21 y' amavuko witwa Moussa Guèye yemeye ko yari agiye gukora icyo gikorwa ubwo yagezwaga kuri Polisi yagize ati' 'Nari nibye iyo hene kubera ko nashakaga kuyisambanya.'

Nk' uko amakuru abivuga , ngo Urukiko rwo muri kiriya gihugu rwo rwamuhamije icyaha cyo kugerageza kwiba iyi hene aho kumushinja icyo gusambanya inyamaswa.

Ubwo yafataga iriya hene akayijyana muri icyo kigo cy'ishuri, yabanje kuyizirika umunwa akoresheje umwe mu myenda yari yambaye kugira ngo naza gutangira kuyisambanya itaza gusakuza.

Mbere yo gutangira gutera akabariro kuri iyo hene, yabanje kujya gucunga ko nta muntu uri hafi aho ariko agarutse asanga ihene yamenye ko ashaka kuyigirira nabi iramucika undi na we ayirukaho.

Ubwo yayirukagaho ni bwo yasakiranye n'abantu basanzwe basabiriza ari na bo baje kumenyesha izindi nzego zahise zimufata ahita ajyanwa kuri polisi.



Source : https://impanuro.rw/2021/10/12/ntibisanzwe-yafashwe-agiye-gusambanya-ihene-yabanje-kuyizirika-umunwa-biba-ibyubusa-iramutamaza-irahebeba_inkuru-irambuye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)